in

NDASETSENDASETSE

Ibiranga umukobwa ukiri ingaragu ushaka uwamutereta

Abahanga mu bijyanye n’imibanire bavuga ko hari imyitwarire abakobwa bakiri ingaragu bagira ishobora kwerekana ibyiyumviro byabo birimo no kwifuza kugira umukunzi. Aha rero hari ibintu bitanu umukobwa ukiri ingaragu ndetse wifuza umukunzi akora:

1.Bishimira ibirori: Nta kibi kiri mu gukunda ibirori, ariko ntibikwiye kuba ikintu cyonyine wumva wakora gusa. Benshi mu bakobwa b’abaseribateri bakunda ibirori kuko baba batekereza ko bishoboka cyane ko bahura n’umuntu ushobora gutangira umubano na bo, abakobwa badafite ibyiringiro byo kubona abakunzi ntibasiba ikirori uko cyaba kimeze kose.

2.Bakunda kwigaragaza bambaye imyenda ikurura abasore: Ikizakwereka umukobwa warambiwe ubusiribateri usanga yiyambika imyenda ikurura abasore ubundi amafoto ye akayakwiza ku mbuga nkoranyambaga ngo arebe ko ahari hari uwamubaza izina.

3.Bambika ubusa ibice by’umubiri wabo: Umukobwa ushaka umukunzi agenda mu muhanda asa n’uwambaye ubusa buri buri ahanini aba agira ngo arebe ko nta muntu wamuha urukundo, ariko ukuri ni uko gushaka umukunzi bitavuze kwiyambika ubusa.

4.Bihata mu myenda itabakwira: Ibiranga umukobwa ushaka umukunzi cyane ahanini yihata mu twenda tutamukwira ugasanga utwo twenda ntitumwemerera kurya byinshi ntidutuma abasha kwicara neza cyangwa se kugenda neza, nubona bene uyu mukobwa uzamenye neza ko icyo yifuza ari uwamukunda akamukura mu bwigunge.

5.Bigana imico y’abanyamahanga nko gutobora ahantu henshi ku mubiri: Nubona umukobwa yarakoze uko ashoboye kose akishyiraho ‘tatouage’ agatobora ugutwi kose akakuzengurutsa amaherena, aba agerageza kureba ko hari uwamubaza izina kuko yarambiwe gutegereza ariko buriya icyo batazi ni uko iyo mico ari yo ituma abahungu benshi babagendera kure.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ariel Wayz yagaragaye ari mu gitanda n’umukobwa mugenzi we (video)

Umunyamakurukazi Cyuzuzo uherutse kwambikwa impeta yavuze ibanga rikomeye umukunzi we yakoresheje.