in

Umunyamakuru w’imikino ukunzwe kuri Radio 10 yazamuwe mu ntera agirwa umuyobozi mukuru

Umunyamakuru w’imikino kuri Radio 10, Hitimana Claude yagizwe umuyobozi w’iyi Radiyo nyuma y’amezi atanu atangiye kuyikorera.

Tariki 30 Gicurasi 2022, nibwo abayobozi ba Radio& TV 10 Rwanda batangaje ko bamaze gusinyisha umunyamakuru mushya Hitimana Claude bamukuye kuri Royal FM yari amazeho imyaka irenga ibiri.

Uyu munyamakuru uzwiho gukora kinyamwuga kuva yagera kuri Radio 10 mu kiganiro Urukiko rw’Imikino yagaragaje umusaruro ushimishije akaba ari nayo mpamvu nyamukuru ubuyobozi bw’iki gitangazamakuru bwahisemo kumuha inshingano zo kuyobora Radio 10.

Mu kiganiro Urukiko rw’Imikino cy’ejo ku wa Gatatu tariki 2 Ugushyingo 2022 umunyamakuru Mucyo Antha yatangaje ko mugenzi we Hitimana Claude yagizwe umuyobozi wa Radio 10, ibi akaba yaje no kubishimangira mu kiganiro cyo kuri uyu wa Kane tariki 3 Ugushyingo 2022.

Hitimana Claude yamenyekanye cyane akorera Radio Salus, nyuma anyura ku bindi bitangazamakuru birimo Contact FM, Flash FM, Royal FM na Radio 10 abarizwaho ubu ndetse akaba yamaze kugirwa umuyobozi wayo.

Uyu munyamakuru asanzwe akora ikiganiro Urukiko rw’Imikino kiri mu bikunzwe mu Rwanda aho agikorana na Mucyo Biganiro Antha usanzwe ari umuyobozi w’igisata cy’imikino na Kazungu Clever, iki kiganiro kikaba gitangira Saa Yine kikageza Saa Saba z’amanywa.

Umunyamakuru Hitimana Claude umuyobozi mushya wa Radio 10

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Gisagara:Umusore yagerageje gufata umugore wabandi ku ngufu amunaniye amutera icyuma mu mutwe

Rwanda: umusore yashatse gusambanya umucekuru abyanze amutera icyuma(video)