in

NdabikunzeNdabikunze

Umunyamakuru wa Radio yo mu Rwanda yatunguwe na bagenzi be muri studio ahita ataka umukunzi we.

Umunyamakuru Masunzu Flavier wa Country FM ikorera i Rusizi ku isabukuru ye yatunguriwe muri Studio ashimira umukunzi we cyane.Uyu musore yatunguwe n’itsinda ryabanyamakuru baje kumwifuriza isabukuru nziza, maze ahita ashimira umukunzi we, avuga ko nawe abizi neza ko amukunda cyane, nyuma y’ibyishimo bitagira ingano yari amaze kwerekwa n’inshuti ze.

Masunzu yatangaje ko ibyishimo afite abikesha inshuti n’abavandimwe abana nabo umunsi ku munsi, ashimira inshuti ze kimwe ngo n’uwari we wese, ukomeje kugira uruhare mu iterambere rye.

Yagize ati: “Uyu munsi ntabwo nari nateguye ibyishimo nk’ibi, ariko ntunguwe no kubona abantu bansanga muri studio, ntabwo natekerezaga ko byagera kuri uru rwego. Ubundi njye nari nzi ko byarangiye kuko umunsi wari urangiye so, rero ni umunezero mwinshi kuri njye, ndashimira buri umwe wagizemo uruhare kugira ngo mbe mu byishimo nk’ibi, binyeretse ko mbana n’inshuti nzima kandi mbasezeranya ko ejo ari heza”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

IFOTO Y’UMUNSI: Butera Knowless mu isura y’umukobwa w’inkumi utemba itoto

Wa muryango wabyaye abana 9 icyarimwe washyize hanze amafoto ateye ubwuzu yabo.