in

Wa muryango wabyaye abana 9 icyarimwe washyize hanze amafoto ateye ubwuzu yabo.

Tariki 05 Gicurasi 2021 mu bitaro bya Ain Borja i Casablanca muri Maroc haturutse inkuru y’igitangaza yasakaye Isi yose ubwo Halima Cisse yahabyariraga impanga z’abana icyenda ahita ahigika ku gahigo Nadya Suleman wari wabyaye abana umunani muri 2009.

Mu kiganiro yatangiye mu bitaro byo muri Maroc, uyu mugore w’imyaka 26 yagize ati “Bose bameze neza, kandi mfite umunezero wo kubitaho. Baragenda bakomera buri munsi kandi birashoboka ko bazemererwa kuva mu bitaro vuba.”

Umugabo we Kader Arby w’imyaka 35, utwara amato mu ngabo zirwanira mu mazi zo muri Mali, byabaye ngombwa ko asigara mu rugo rwabo rw’ibyumba bitatu i Timbuktu kubera amabwiriza ya Guma mu rugo mu rwego rwo kwirinda Covid kandi akaba yashoboye guhura n’abana be bwa mbere muri Maroc ku ya 9 Nyakanga.

Abahungu bane muri aba bana 9 bitwa Mohammed, Bah, El Hadji na Oumar mu gihe abakobwa batanu bitwa Hawa, Adama, Fatouma, Oumou na Kadidia.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umunyamakuru wa Radio yo mu Rwanda yatunguwe na bagenzi be muri studio ahita ataka umukunzi we.

Amagambo y’umufasha wa Byiringiro Lague ku isabukuru y’umugabo we