in

Umunyamakuru ukomeye na we yagabiye inka #Sugira Ernest nyuma y’intsinzi y’Amavubi

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki ya 26 Mutarama nibwo habaye umukino wahuje ikipe y’igihugu y’U Rwanda, Amavubi, n’ikipe ya Togo. Ni umukino warangiye ikipe y’U Rwanda itsinze iya Togo ibitego 3 kuri 2. Igitego cy’intsinzi cyatumye Amavubi akomeza muri 1/4 cy’irangiza mu mikino ya CHAN 2020 cyatsinzwe na rutahizamu Sugira Ernest wagiye mu kibuga asimbuye Nshuti Savio.Nyuma y’uyu mukino benshi bakomeje kugaragariza amarangamutima akomeye Sugira Ernest, nk’uko twagiye tubibagezaho mu nkuru zabanje.Gusa kuri ubu umunyamakuru ufana cyane Amavubi witwa Edmund Kagire yatangaje ko yemereye Ernest inka ndetse ngo naramuka agarutse mu Rwanda avuye muri Cameroun azajye kuyitwara.Ibi uyu mufana yabinyujije kuri Twitter aho yagize ati”Sugira nguhaye Inka.Nuza tuzavugane .Ndasaze We!

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Udukoryo n’utuntu dusekeje twaranze abanyarwanda ubwo bishimiraga insinzi y’amavubi

Umukobwa w’icyamamare wakundwaga n’abatari bake muri filime z’Inyakoreya yapfuye bitunguranye.