Umunyamakuru Reagan Rugaju yavuze ibintu byafasha APR kuba igihanganjye mu Rwanda ndetse yagera no hanze ikaba igihangange kurushaho.
Reagan Rugaju yavuze APR FC ifite ubushobozi bwose bwo kugura umukinnyi wose ishaka muri Africa bityo bikayifasha gukomere.
Reagan Rugaju yasabye ubuyobozi bwa APR FC kugura abakinnyi b’abanyamahanga kuko we yavuze ko ntahantu na hamwe yabonye ikipe ikomeye ikinisha abenegihugu gusa.
Yavuze ko APR FC igomba kwigira ku yandi makipe yaba akomeye yaba ayo muri Africa cyangwa no hanze y’Afurika.
Uyu munyamakuru kandi yashimangiye ko ikipe ya APR FC ifite ubushobozi bwo gukomera kandi we akaba abona kuba baviramo mu ijonjora ry’ibanze aribo babyitera.