Umukinnyi wa APR FC yashwanye n’abatoza mu ikipe y’igihugu bituma adakinishwa aza kwicazwa mu bafana

Kuwa gatandatu tariki ya 3 nzeri 2022, Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yakinnye umukino wo kwishyura n’ikipe y’igihugu ya Ethiopia, umukino wabereye kuri Sitade y’i Huye u Rwanda ruza no gutsindwa 1-0.

Muri uyu mukino Amavubi yakinnye ntihabonetsemo umunkinnyi w’ikipe ya APR FC ukina ataha izamu Niyibizi Ramadhan Kandi yari yatanze byose ku mukino wa mbere iyi kipe y’igihugu yari yakiniye mu gihugu cya Tanzania kuri Sitade ya Benjamin Mkapa.

Ubwo Uyu mukino warangiraga Amavubi akagaruka mu Rwanda gukomeza kwitegura umukino wo kwishyura habayeho kutumvikana hagati y’uyu mukinnyi w’ikipe y’ingabo z’igihugu ndetse n’abatoza, biza no gutuma akurwa mu bakinnyi bakina umukino wo kwishyura.

Amakuru YEGOB yamenye nuko Niyibizi Ramadhan yashwanye n’abatoza ndetse n’abayobozi ubwo barimo bitegura uyu mukino wo kwishyura biza gutuma adakoreshwa ku mukino wo kwishyura wabereye mu Rwanda ari nk’igihano ahawe.

Uku gushwana, nibyo byatumye uyu mukinnyi adakoreshwa ari naho byahereye abakunzi b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi bibaza impamvu yatumye uyu musore adakoreshwa kandi azi umupira ndetse yaranagize ikintu afasha Amavubi mu mukino ubanza yanganyijemo ubusa ku busa.

Niyibizi Ramadhan yajyanye n’abandi bakinnyi bose b’ikipe ya APR FC mu karere ka Huye gukomeze kwitegura umukino w’ijonjora rya mbere aho iyi kipe irakina na US Monastir kuri uyu wa gatandatu tariki ya 10 nzeri 2022.