Hashize iminsi havugwa amakuru y’uko umukinnyi wa Filime Bijoux wamamaye muri Bamenya Series yaba yaratandukanye n’umugabo we Lionel Sentore.Kuri iyi nshuro Sentore yanze kugira icyo abivugaho aryumaho.
Ni amakuru yagiye avugwaho n’abantu batandukanye ndetse barimo n’inshuti zabo bwite, bakayashingira ku kuba bose baramaze gusiba amafoto bahuriyeho ku mbuga nkoranyambaga.
Ubwo Lionel Sentore yaganiraga na Igihe kuri Youtube yanze kugira icyo abivugaho.Yagize ati:“Ibyanjye na Bijoux sinshaka kubivugaho, ni urukundo rwacu ntacyo nabivugaho. Ukuri ni ukwanjye na Bijoux. Uko niko kuri ntacyo njye mbivugaho! Nta na kimwe nabivugaho.”