in

Umucekuru w’imyaka 85 uterura ibyuma yateye ubwoba isi yose||Ahishuye ibanga ry’imbaraga ze(AMAFOTO)

Umukecuru w”imyaka 85 yateye benshi ubwoba kubera uburyo ateruramo ibyuma ku myaka ye akarusha abakiri bato.Uyu mukecuru wanditswe mu gitabo cya ’Guiness des Records’ yatangiye gukora iyi myitozo afite imyaka 56, ibintu aheraho avuga ko nta myaka ntarengwa umuntu atakubaka umubiri.

Ernestine Shepherd yavuze ko atangira gukora iyi myitozo yabitewe n’uko rimwe ubwo yari afite gahunda yo gusohoka yagiye kwigera amakanzu akabona izo akunze zose nta n’imwe imukwira, agafata icyemezo cyo gutangira ubuzima bushya bw’imyitozo ngoramubiri.

Atangira yari afite gahunda yo kunanuka, gusa nyuma umuvandimwe we amubwira ko nubwo ashaje ashobora kubaka umubiri agatangira guterura ibiremereye akaba umugore w’ibigango.

Yarabigerageje birashoboka, yitabira amarushanwa y’abaterura ibiremereye arayatsinda ndetse mu 2010 yandikwa mu gitabo cy’abaciye agahigo cya ’Guiness des Records’ nk’umuntu ukuze witabiriye amarushwanwa yo guterura ibiremereye kandi akayatsinda.

Uyu mukecuru afatanya imyitozo no kurya ibiryo bitongera ibinure mu mubiri cyangwa isukari, aho avuga ko byamufashije gukira indwara y’umuvuduko w’amaraso, atagihangayika ndetse atakigira ikirungurira n’ibindi.

Ati “Gukora siporo ni umuti kandi bigatera ibyishimo. Niba hari umuti utuma udasaza ni ugukora imyitozo ngororamubiri.”

Ernestine Shepherd ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ubu ni umwarimu utanga amasomo ajyanye n’imyitozo ngororamubiri ndetse yananditse igitabo abwira abantu ko nta myaka ntarengwa umuntu atakoraho imyitozo, cyane ko we yabitangiye afite 56.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Bamwise umusazi kubera ibyo yakoze agiye kwambika impeta umukunzi we (AMAFOTO)

Abarimo Nishimwe Naomie na Nimwiza Meghan bifurije isabukuru Miss Ingabire Grace.