in

Uko bigenda kugira ngo umubyeyi atwite ihuri

Uko bigenda kugira ngo umubyeyi atwite ihuri.

Nk’uko byasobanuwe n’umuganga w’indwara z’abagore mu nkuru dukesha urubuga www.lamaisondesmaternelles.fr, n’ubwo haba habayeho guhura kw’intanga-ngore n’intanga-gabo (fécondation), ariko igi riba ririmo ubusa .

Uko biba byagenze kugira ngo umuntu atware inda nk’iyo, bivugwa ko ari ihuri ‘grossesse non évolutive’, ngo nyuma yo guhura kw’intanga-ngore n’intanga-ngabo, kwigabanya kwa za ‘cellules’ ari byo bituma habaho kwirema k’urusoro, ntibiba byarabaye. Ikindi kandi, ngo ni uko igi rigenda rikajya muri nyababyeyi ariko ridakura.

Ibyo kandi bihurizwaho n’abandi baganga , bavuga ko ibyo gutwita ihuri ari byo bita ‘œuf clair’ mu Gifaransa, bikaba bivugwa ko umuntu yatwaye inda y’ihuri, iyo yasamye inda, ariko hashira ukwezi cyangwa abiri, inda ntigire ibimenyetso byo gukura, ahubwo ikagenda isa n’ishonga, bikangira bihindutse nk’amazi.

Impamvu za nyazo zituma umuntu atwita inda y’ihuri, kugeza ubu ngo ntizizwi neza, kuko abahanga mu by’ubuvuzi bw’indwara z’abagore, baracyakomeza kuzigaho, ariko hari ibyo batangaje bishobora kuba bitera icyo kibazo.

Muri byo, harimo kuba umubiri w’umugore uba warekuye igi ritameze neza, kuba harabayeho ikibazo mu gihe cyo guhura kwa ‘chromosomes’ z’intanga-ngabo n’intanga-ngore. Hari kandi kuba intanga-ngabo ‘spermatozoïdes’ zifite inenge.

Hari n’ikibazo cy’imisemburo, nko kuba nta rugero rw’imisemburo rukwiye rwafasha mu iremwa ry’urusoro.

Uko uwatwise inda y’ihuri afashwa

Iyo bene iyo nda itivanyemo ubwayo, igaragara mu gihe umugore utwite agiye kwipimisha bwa mbere muri ‘échographie’. Icyo gihe, iyo bapimye ntibashobora kumva umutima utera, kandi n’aho urusoro rwagombye kuba ruri, haba harimo ubusa.

Akenshi, kugira ngo umuganga amenye neza koko ko habayeho gutwita ihuri, asaba umugore utwite kuzagaruka kwipimisha bwa kabiri, kugira ngo yemeze ko ari cyo kibazo gihari koko.

Impamvu umuganga abikora atyo, ngo ni uko hari ubwo bibaho umuntu akibeshya ku itariki yo gusama, bityo urusoro rukaba rushobora kuba rutaragaragara mu gihe cya ‘échographie’ ya mbere. Iyo byemejwe ko koko iyo nda ari ihuri, ariko ntiyikuremo ubwayo, bisaba ko abaganga bagira icyo bakora.

Mu byo abaganga bakora, harimo guha imiti utwite iyo nda ikavamo, cyangwa se kuyikuramo hifashishijwe ibikoresho byo kwa muganga, ibyo bita ‘aspiration’ cyangwa se ‘curetage’.

N’ubwo gutwita inda ikaba ihuri nta ngaruka zikomeye bitera, kandi bikaba bitabuza umubeyi kongera gutwita, ariko bishobora kugira ingaruka ku mubyeyi mu buryo bw’imitekerereze, bitewe n’agahinda yaterwa n’ibyamubayeho.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

“Buryase nawe ajya aseka” Bwambere mu mateka tubonye Yolo the queen yasetse – ifoto

Arsenal yarusimbutse