Ubuyobozi bwa AS Kigali bwasuzuguje abantu bose ubuyobozi bwa APR FC

AS Kigali nyuma yo kumara igihe itsinda APR FC, byatumye itangira gusuzugura ikipe ifite ibikombe byinshi bya shampiyona hano mu Rwanda.

Nshimiye Joseph wahoze ari Umunyamabanga mukuru w’ikipe ya AS Kigali yasuzuguye bikomeye ikipe ya APR FC nyuma yo kuvuga ko itazongera gutwara igikombe cya shampiyona.

Joseph kandi yavuze ko AS Kigali ariyo izatwara igikombe cya shampiyona ndetse avuga ko bitewe n’ubushobozi bw’abakinnyi ba APR FC izasoza ku mwanya wa gatanu.