in

TRIANGLE DES BERMUDE: Agace k’amayobera gateye ubwoba cyane|Benshi baburiwe irengero| Hakorera ibivejuru na sekibi (VIDEO)

Ni kenshi wagiye wumva ibivugwa kuri aka gace,ni inkuru nyinshi zanditswe kuri Triangle des Bermude(niryo zina turi bukunde gukoresha), ibyegeranyo byinshi byagiye bikagarukaho.

Ni kuki aka gace gakunda kuvugwa cyane?Indege,amato n’abantu bahaburira biterwa n’iki?

Haba hari imbaraga zidasanzwe ziri muri kariya gace?Ibivejuru bihavugwa bihurira he n’izimira ry’amato n’indege ndetse n’bantu baba babirimo?

Aho gaherereye

Triangle des Bermude/Bermuda Triangle ni igice kinini giherereye mu nyanja. Triangle des Bermude iherereye mu Burengerazuba bw’Amajyaruguru y’inyanja ya Atlantique. Iyi mpande eshatu iherereye hagati ya Florida, Puerto Rico, n’agace ka Bermuda . Ubuso bwayo bugenda buhindagurika bitewe n’abanditsi bayandikaho ariko ubuso bwayo bubarirwa hagati ya kilometero kare 500.000 na 4.000.000.

Bivugwa ko aka gace kaba karavumbuwe na Juan De Bermudez muri 1515, ubwo yavumburaga ibirwa bito cyane byegeranye(Archipel). Aka gace gakora kuri leta ya Florida muri leta zunze ubumwe z’ Amerika, ku kirwa cya Bermuda no ku birwa bya Bahamas kanyurwamo n’amato menshi ava i Burayi no muri Karayibe ajya muri Amerika.
Iki kirere kandi gikunda kunyurwamo n’indege nyinshi z’ubucuruzi ziva muri leta ya Florida zerekeza mu birwa bya Karayibe.

Ikinyamakuru Livescience muri 2014 cyatangaje ko kugeza n’ubu igisirikare cya Amerika cyo mu mazi(U.S Navy) kitemera ko aka gace Triangle des Bermude kabaho ndetse ntanubwo kagaragazwa ku makarita yakozwe n’urwego rubishinzwe muri Amerika(U.S. Board on Geographic Names).

Twifashishije ikiganiro “inyanja twogamo ” kuri Youtube, twabonye ko iyi Triangle kandi izwiho kwitwa iya sekibi(The Devil’s triangle) kuko indege nyinshi ndetse n’amato byakunze kuhaburira mu buryo budasobanutse ntihongere kugaragara n’ibisigazwa byabyo.

Amateka y’iburerwa irengero ku ndege ndetse n’amato atangirana n’umwaka wa 1492 ariko ibiburirwa irengero muri Triangle des Bermude byaje kwamamara ndetse binavugwaho cyane ku rwego mpuzamahanga ubwo indege 5 z’intambara z’abanyamerika(TBM Avenger) zari mu myitozo zaburirwaga irengero ku itariki 05 Ukuboza 1945.

Kuva muri uwo mwaka kugeza nubu muri aka gace hazimiriye ibintu n’abantu bitagira ingano. Hatangwa impamvu zitandukanye ,bamwe ndetse bakemeza ko haba imbaraga z’ibivejuru bitwara abari mu bwato cyangwa indege bakaburirwa irengero burundu.

Kurikirana icyegeranyo kirambuye Gentil Gedeo yakoze kuri aka gace k’amayobera:

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ikinyobwa cy’ikawa gikundwa n’abatari bake gifitiye akahe kamaro umubiri w’umuntu?

KARABAYE: Umugore wahoze ari umubikira arashinja abihayimana bo mu Rwanda ubutinganyi no gukuramo inda|Yashyize amabanga yose hanze(VIDEO)