in

Ikinyobwa cy’ikawa gikundwa n’abatari bake gifitiye akahe kamaro umubiri w’umuntu?

Ubushakashatsi butandukanye bugenda bukorwa bwerekana ko abayinywa ibafasha mu kugabanya ibyago byo kurwara indwara zimwe na zimwe zikomeye, nka diyabete n’indwara zibasira umwijima.
Ikawa yatangiye kunyobwa cyera cyane, ikaba ari kimwe mu bihingwa kandi byinjiriza amafranga u Rwanda kuko yoherezwa hanze.

Muri rusange ku isi hanyobwa ibikombe birenga miliyari 400 ku mwaka.

Ese ni iki gituma ikawa ikundwa cyane?

Ikawa isanzwe y’umukara (itarimo amata cg isukari) irimo calorie nkeya. Agakombe kayo kamwe karimo calories 2. Iyo wongeyemo isukari cg amata nibwo calories ziyongera cyane.

  • Niyo soko ya mbere y’ibisohora uburozi n’ibisukura umubiri (antioxidants).
  • Vitamin B2 (riboflavin) ku kigero cya 11% y’ikenerwa yose ku munsi
  • Vitamin B5 (pantothenic acid) 6% y’ikenerwa yose ku munsi
    Manganese na potasiyumu.
  • Manyesiyumu na vitamin B3 (niacin) ku kigera cya 2% y’ikenerwa ku munsi

Akamaro k’ikawa gatandukanye ku mubiri

1.Ishobora kugabanya ibyago byo kurwara diyabete y’ubwoko bwa 2.

Diyabete yo mu bwoko bwa 2, yibasira abantu benshi cyane, igaragazwa no kuzamuka cyane kw’isukari mu maraso nuko umusemburo wa insulin ntubashe kuyikuramo.Abantu banywa ikawa baba bafite ibyago biri hasi byo kuba barware iyi diyabete. Ubushakashatsi bwakozwe bugaragaza ko ibyago byo kurwara diyabete yo mu bwoko bwa 2 bugabanukaho 25-50%.

2.Ifasha mu gutwika ibinure

Ibintu byinshi byo kunywa bicuruzwa, bigabanya ibinure uzasangamo caffeine.Caffeine ni kimwe mu binyabutabire bisanzwe bishobora gufasha mu gutwika ibinure.

Yongera imikorere y’umubiri ku kigero cya 3 kugeza kuri 11% , bityo ku babyibushye cyane umubiri ukaba wakoresha cyane ibinure byabo, ibi kandi biba no mu bananutse.

3.Irinda umwijima kwibasirwa n’indwara zitandukanye

Umwijima ni urugingo rufatiye runini umubiri. Indwara zitandukanye ziwibasira nka hepatite, abanywa inzoga nyinshi n’ibinure byinshi ku mwijima bituma umwijima urwara indwara ya cirrhosis (aho inyama y’umwijima itangira guhindura imiterere igacikagurika).

Ikawa ifasha mu kurinda indwara ya cirrhosis. Ubushakashatsi bwerekana ko kunywa udukombe 2 cg 3 ku munsi bigabanya ibyago byo kwicwa n’indwara ya cirrhosis.

4.Ikawa ntitera indwara z’umutima ndetse ishobora no kugabanya indwara ya stroke.

Abantu benshi bazi ko yongera umuvuduko w’amaraso. Ibi nibyo, kuko yongera hagati ya 3 na 4 mmHg ku muvuduko usanzwe w’amaraso, ibi ariko birongera bigasubira hasi, mu gihe uyinywa buri munsi.Ariko hari igihe umuvuduko uguma hejuru ntumanuke, ugahora wumva umutima utera cyane, niba ufite ikibazo cy’umuvuduko uri hejuru w’amaraso ntugomba kuyinywa.

5.Ishobora kukurinda indwara yo kwigunga, ikongera ibyishimo.

Kwigunga ni indwara ikomeye yibasira imitekerereze, ndetse igatera n’ubuzima bwiza kugabanuka bityo ugatakaza ibyishimo.Ikawa igabanya ibyago byo kurwara kwigunga ikanagabanya bitangaje ibyago byo kwiyahura.

Ubushakashatsi bwakozwe n’ishuri rya Harvard mu mwaka wa 2011, bwagaragaje ko abagore banywa udukombe 4 cg hejuru yatwo bigabanya ibyago byo kwigunga bikabije.

6.Yongera imbaraga ikaba yanakongera ubushobozi bw’imitekerereze.

Ikawa ishobora gufasha umubiri kutumva ko unaniwe, ikaba yaguha imbaraga zagufasha gukora cyane. Ibi biterwa nuko irimo ikinyabutabire caffeine, gikabura imyakura.

Iyo umaze kuyinywa, yinjira mu maraso, nuko ikagana mu bwonko. Iyo igeze mu bwonko ibuza ihererekanya makuru ry’umusemburo wa adenosine, iyo ibi bibaye bituma urugero rw’indi misemburo nka noradrenaline na dopamine yiyongera. Bityo ugahorana imbaraga, kwibuka cyane, kugira mood nziza n’ubushobozi bw’ubwonko bwo gukora bukiyongera.

7.Abanywa ikawa bagira ibyago biri hasi byo kurwara amoko amwe n’amwe ya kanseri.

Kanseri ni imwe mu ndwara zibasiye isi kandi zihitana benshi muri rusange.Ikawa igabanya ibyago bya kanseri, cyane cyane kanseri y’umwijima n’ifata mu mara aho arangirira (colorectal cancer). Izi kanseri ziza mu myanya y’imbere ya kanseri zihitana benshi ku isi.Ubushakashatsi bwakozwe bwerekana ko kunywa ikawa bigabanya ibyago byo kurwara izi kanseri.

●Ibyo ugomba kwitondera

Kunywa nyinshi bishobora gutera ibibazo bitandukanye. Caffeine nyinshi mu mubiri, ishobora gutera ibibazo byo kudatuza.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Diane wo muri City Maid yaserezanye n’umukunzi we yihebeye(AMAFOTO)

TRIANGLE DES BERMUDE: Agace k’amayobera gateye ubwoba cyane|Benshi baburiwe irengero| Hakorera ibivejuru na sekibi (VIDEO)