in ,

The Ben yongeye gukora ikindi gikorwa cy’intangarugero cyashimishije abanyarwanda

Umuhanzi The Ben wamenyekanye cyane hano mu Rwanda kubera indirimbo nyinshi yahimbye zigakundwa cyane ndetse n’ibitaramo bitandukanye yakoreye hirya no hino ku isi bigatuma yigarurira imitima y’abantu benshi akegukana atyo umubare w’abafana benshi, ku munsi w’ejo yakoze ikindi gikorwa bamwe bavuze ko ari icyo kwicisha bugufi aho yasabanye n’abana yari ahuye nabo ndetse akisanisha nabo mu biganiro bagiranye bakanasabana.

The Ben n’abana yahuye nabo

The Ben abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yashyize hanze iyi foto ayiherekesha amagambo agira ati: “iyi foto nubwo idasa neza rwose ifite amateka. Aha hari mugicuku cyo kuwa wakabiri gishyira uy’uwagatatu. Nifuje gutembera Kigali nuko mfata iyerekeza Inyamirambo. Saa cyenda zijoro nibwo nageraga kuri aba basore aho bari bicaye baganira banezerewe baseka cyane. Mu mutima numva mpaswe kubegera ndetse mbe najya mubiganiro barimo. Nkibitekereza, nahise nsohoka mbagana nuko bansanganisha urugwiro rwinshi, maze mbasaba ko birengagiza ikintu icyo aricyo cyose tukaganira. Impaka zabo zari zishingiye mubyerekeye umupira w’amaguru ndetse n’ibindi byinshi. Aho kuruhande hirya gato hatekerwaga icyayi birumvikana nana zimaniwe. Muri make nanezerewe by’indeka kamere. God knows your hustle and I will always pray for you.. ????????”

Akimara gutangaza aya magambo, abafana be nabo bagize ibyo batangaza kuri iki gikorwa cy’intangarugero yakoze cyashimwe n’abanyarwanda batari bake.

Ibi ni bimwe mu byatangajwe n’abafana ba The Ben

Si aba bafana ba The Ben gusa ahubwo n’abandi banyarwanda hirya no hino babonye iki gikorwa cyo gusabana n’aba bana The Ben yakoze bagishimye cyane ndetse bagifata nk’urugero rwiza The Ben yatanze ku bandi bahanzi nyarwanda rwo kwicisha bugufi bakisanisha na buri wese ndetse bagakomeza ubumwe buranga abana b’U Rwanda nk’uko The Ben yabigaragaje asangira icyayi n’aba bana.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umuhanzi Tekno yamaze gutangaza ku mugaragaro ko azataramira abanyarwanda mu mpera z’iki cyumweru (inkuru irambuye)

Ikipe ya Livepool ihuye n’ikibazo gikomeye gishobora kuzayiviramo kubura abakinnyi benshi(inkuru irambuye)