Ikipe ya Liverpool nyuma yo kumara igihe irwana n’inkundura ikomeye yo kureba uko yagumana rutahizamu wayo w’imyaka 25 Philippe Coutinho washakishwaga n’ikipe ya Fc Barcelona ku mafaranga atagira ingano bikaza kuragira uyu musore ahagumye, kurubu nundi mukinnyi iyi kipe yubakiyeho wo hagati yatangiye kogwa runono n’ikipe ya Juventus, bikaba kandi binitezwe ko mu mpeshyi itaha uyu munya Brasil Coutinho nawe ashobora kuyivamo.
Amakuru dukesha ikinyamakuru Skysport Italia aravuga ko ikipe ya Juventus ishaka bikomeye kugura umukinnyi wo hagati w’ikipe ya Liverpool Emre Can ku mafaranga asaga Miliyoni 50 z’amapound, ndetse ngo iyi kipe ya Liverpool ikaba ishobora kumurekura kuko yamaze kumvikana na Naby Keita ukinira ikipe ya Leipzig uzayizamo mu mwaka utaha wa 2018, bityo uyu mudage akaba abona ko ashobora kuzashyirwa ku ntebe y’abasimbura mu gihe uyu Keita yaba ahageze. Bivuze ko mu kwezi kwa mbere cyangwa mu mpeshyi itaha iyi kipe ya Liverpool ishobora kuzatakaza abakinnyi babiri bayo igenderaho.