in ,

Umuhanzi Tekno yamaze gutangaza ku mugaragaro ko azataramira abanyarwanda mu mpera z’iki cyumweru (inkuru irambuye)

Mu mpera z’iki cyumweru ni bwo umuhanzi Tekno agomba kuza mu Rwanda aho biteganyijwe ko azasesekara ku kibuga cy’indege i Kanombe mu ijoro ryo ku wa gatandatu taliki ya 09 Nzeri 2017 bugacya akora igitaramo cya my250 concert.
Nkuko yabitangaje ku munsi w’ejo abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Tekno yatangaje ko agiye kuza gutaramira abanyarwanda ku mugaragaro aho ndetse yahise anatangira kwifurizwa ikaze na bamww mu bafana be baba mu Rwanda.

Ibi nibyo Tekno yatangaje abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram

Tekno ni umuhanzi utegerejwe i Kigali aho afite igitaramo azaririmbamo ku cyumweru tariki 10 Nzeri 2017, igitaramo byitezwe ko kizabera muri Camp Kigali aho azahuriramo n’abandi bahanzi nka Lilian Mbabazi ndetse na Bruce Melody. Kwinjira muri iki gitaramo ni amafaranga ibihumbi 10 (10,000 Frw) kubari kugura amatike hakiri kare, ibihumbi 15 (15,000Frw) mu myanya isanzwe n’ibihumbi 320 (320000 Frw) ku meza y’abantu umunani ari mu myanya y’icyubahiro aho uzayigura azahabwa n’icyo kunywa ku buntu.

Nyuma yo gutaramira mu Rwanda uyu muhanzi agomba guhita yerekeza i Kampala, aho azahurira na mugenzi we bakomoka mu gihugu kimwe cya Nigeria, Mr Eazi,  aba bakazaba bataramira ku kibuga cya Lugogo Cricket Oval tariki 15 Nzeri 2017.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Usher yakoze igikorwa cyakuye bamwe mu rujijo ko yaba yarandujwe Herpes n’umugore uherutse kubyigamba

The Ben yongeye gukora ikindi gikorwa cy’intangarugero cyashimishije abanyarwanda