in

Rwanda: Umusore w’imyaka 20 yasigaranye umugore wa papa we nyuma y’uko se yitabye Imana none ubu ari mu ihurizo rikomeye 

Rwanda: Umusore w’imyaka 20 yasigaranye umugore wa papa we nyuma y’uko se yitabye Imana none ubu ari mu ihurizo rikomeye.

Umusore uri mukigero cy’imyaka 20 yavuze akaga yisanzemo ko kuba yarisanze akundana n’umugore wahoze ari uwa papa we nyuma y’uko se apfuye.

Ni inama umusore utashatse kuvuga amazina ye yagishije kuri Radio imwe  ya hano mu Rwanda.

Umusore yangiye abaramutsa”Mwaramutse? Nange nagirango mumfashe mungire inama ndi umusore w’imyaka 20 mugihe narimfite imyaka 17 mama yaje gupfa hashize umwaka umwe papa ashaka undi mugore hashize amezi 8 Papa nawe arapfa asiga uwo mugore atwite.

Sha uwo mugore yatwitagaho pe kuko yasanze ndimo kurangiza S 6 mbese yabaye aho mama yagombaga kuba, ubwo papa yamaze gupfa atangira kujya ambwira ngo ngemwisanzuraho nka mama wange kugeza naho yambwiye ngo nge nza ndyame mumwanya wa papa ntakunda kurara wenyine.

Ubwo yatangiye kujya angurira urukweto rwose rugezweho ninge rwabarizwagaho, atangira kujya anyereka ko ashaka ko turyamana ariko mbanza kwanga bigezaho birangira ntsinzwe.

Tuvukana turi 2 ubwo mukuru wange akorera muntara aza muri weekend ubwo iyo yaje aradusohokana bikamushimisha ukuntu mukadata adukunze mbese mubyukuri ntazi ibijya mbere kuko n’uwo mwana yabyaye anyita papa, ubwo yarambwiye ngo sinzagire undi mukobwa nkunda tuzibanire kandi nukuri ntago numva byaba birebetse neza.

Ntago ari mukuru afite imyaka 27, none mungire inama. Mbibwire mukuru wange ? Ubu se azongera kunyizera mungire inama pe.”

Nyuma yibi byose umusore yifuje ko hagira abamugira inama kugira ngo yumve ko wenda yaba yumva ibintu kimwe n’abandi.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Claudette ukora inama y’umunsi yagumuye abakobwa ngo ntibagafate impano z’indabo none bari kuzikubita abasore mu maso

Rulindo: Abaturage ntibavuga rumwe n’ikigo cy’amashuri gutuma abanyeshuri isombe yo kubatekera