Rutahizamu wahoze yatakira ikipe ya Liverpool yo mu Bwongereza,Andy Carroll yakoze impanuka iteye ubwoba y’imodoka ariko aza kurokoka.
Andy Carroll yari atwaye imodoka ye yaguze 130,000 by’amapawundi ya Mercedes GLS SUV aho yaje kugongana na Ford Fiesta yavaga mu kindi cyerekezo.
Abatuye hafi y’umuhanda wabereyeho impanuka bavuze ko Andy Carroll yari ameze nk’umusazi kandi atangaye cyane” ubwo yavaga mu modoka ye.
Imodoka ya Andy Carroll yavuyemo ipine gusa mu gihe nta numwe iyo mpanuka yahitanye uretse umugabo wari uri mu modoka bagonganye wasohotse ataka mu gatuza.