Rutahizamu yishimiye igitego ahabwa ikarita ituruka nyuma baracyanga

Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru ubwo Juventus yakinaga na Salernitana bageze ku munota wa 90+5′ ari 2-2.

Arkadiusz Milik yatsindiye Juventus igitego cya gatatu ahita akuramo umupira yerekwa ikarita y’umuhondo kandi yari iya kabiri, ahita yerekwa ikarita itukura asohoka mu kibuga.

Mu masegonda make VAR irahamagara umusifuzi yemeza ko habayeho kurarira igitego gikurwaho match irangira banganya 2-2

Uyu mukinnyi azahanishwa gusiba imikino itatu nkuko uwahawe ikarita itukura ahanwa nubwo igitego cye bacyanze.