in ,

Rihanna yagaragaye mu iserukiramuco rizwi nka “Crop Over Festival” yambaye ibisa nk’ubusa (amafoto)

Umuhanzikazi Rihanna akomeje kuvugisha benshi nyuma yo kugaragara mu birori byo kwizihiza iserukiramuco ryiswe ” Crop Over festival ” yambaye Bikini.

Rihanna ni uku yari yambaye.

Rihanna ni uku yari yambaye.

Nk’uko Dailymail ibitangaza ngo Rihanna yagaragaye muri iri serukiramuco ryaberaga mu birwa bya Barbados aho nawe akomoko yambaye bikini mu rwego rwo kwifatanya n’abaturage kwizihiza uyu munsi.

Iri serukiramuco ni rimwe mu yakomeye abera mu birwa bya Barbados kuko ryitabirwa n’abaturage benshi baba banambaye imyenda yiganjemo amabara atandukanye.

Inkomoko y’iri serukiramuco ngo ni mu myaka ya 1780 . muri iyo mwaka ni n’abwo Barbados yari imwe mu bihugu byacuruzaga isukari nyinshi ku Isi.

 

Nyuma y’ibihe byo kugurisha isukari , abaturage bakoraga umunsi mukuru ndetse bitegura gusarura ibisheke bindi bizakorwamo isukari .

mu 1940 iri serukirauco ryarahagaritswe ariko riza kongera gufungurwa mu 1974 ndetse haniyongeramo n’ibindi bikorwa birimo kuririmba , kubyina n’ibindi  byanatumye n’uyu munsi iri serukiramuco rikomeza kuba rikiriho ndetse ryitabirwa n’abantu benshi .

Rihanna ni umwe mu byamamare bikundwa n’ingeri nyinshi kubera ubuhanga buri mu ijwi rye hakiyongeraho no kuba akunze kugaragara yambaye imyenda ishamaje ndetse rimwe na rimwe hari iba ikurura igitsina gabo.

Source: umuseke.rw

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amagambo yo gusebya umukinnyi ukomeye wa Real Madrid yavuze kuri Jose Mourinho niyo magambo mabi avuzwe ku mutoza mu mateka ya ruhago

Inkuru ishyushye-Nyuma yo kuva bibabaje mw’ikipe ya FC Barcelone,Neymar ayitwaye no mu nkiko (Impamvu)