Umuhanzikazi Rihanna akomeje kuvugisha benshi nyuma yo kugaragara mu birori byo kwizihiza iserukiramuco ryiswe ” Crop Over festival ” yambaye Bikini.
Nk’uko Dailymail ibitangaza ngo Rihanna yagaragaye muri iri serukiramuco ryaberaga mu birwa bya Barbados aho nawe akomoko yambaye bikini mu rwego rwo kwifatanya n’abaturage kwizihiza uyu munsi.
Iri serukiramuco ni rimwe mu yakomeye abera mu birwa bya Barbados kuko ryitabirwa n’abaturage benshi baba banambaye imyenda yiganjemo amabara atandukanye.
Inkomoko y’iri serukiramuco ngo ni mu myaka ya 1780 . muri iyo mwaka ni n’abwo Barbados yari imwe mu bihugu byacuruzaga isukari nyinshi ku Isi.
Nyuma y’ibihe byo kugurisha isukari , abaturage bakoraga umunsi mukuru ndetse bitegura gusarura ibisheke bindi bizakorwamo isukari .
mu 1940 iri serukirauco ryarahagaritswe ariko riza kongera gufungurwa mu 1974 ndetse haniyongeramo n’ibindi bikorwa birimo kuririmba , kubyina n’ibindi byanatumye n’uyu munsi iri serukiramuco rikomeza kuba rikiriho ndetse ryitabirwa n’abantu benshi .
Rihanna ni umwe mu byamamare bikundwa n’ingeri nyinshi kubera ubuhanga buri mu ijwi rye hakiyongeraho no kuba akunze kugaragara yambaye imyenda ishamaje ndetse rimwe na rimwe hari iba ikurura igitsina gabo.
Source: umuseke.rw