in ,

Amagambo yo gusebya umukinnyi ukomeye wa Real Madrid yavuze kuri Jose Mourinho niyo magambo mabi avuzwe ku mutoza mu mateka ya ruhago

Umukino wa Supercup wahuje ikipe ya Manchester United yatwaye Europa League ndetse na Real Madrid yatwaye Champions League,watumye Jose Mourinho utoza Man Utd yongera guhura n’ikipe yahoze atoza akayigiriramo ibihe byiza nubwo benshi batabibona gutyo.

Image result for Ramos in press

Sergio Ramos wakomeje kwemeza ko yagiranye ibibazo n’uyu mugabo akimutoza mu kiganiro n’itangazamakuru mbere y’umukino nibwo yabajijwe kw’itandukaniro abona hagati ya Zidane na Mourinho ari bwo yavuze ati “Zidane ni umutoza uzi abakinnyi kuko nawe yabaye we,Mourinho we nicyo abura.Sinkeka ko Jose Mourinho hari ikintu kinini yahinduye kuri njye,nibyo hari icyo yansigiye nk’abandi batoza bose ariko nta kintu gihambaye navuga yangejejeho muri ruhago yanjye”

Jose Mourinho mu minsi yashize ni we watangiye intambara avuga ko yaje I Madrid hari abakinnyi batararenga ¼ cya Champions League ariko ubu bakaba bazitwara uko bishakiye ari bwo yatangaga urugero rwa Sergio Ramos ari nabwo ahanini ibintu byatangiriye kuba nabi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umuhanzikazi Marina yamaze gutandukana na Uncle Austin wamufashaga mu muziki

Rihanna yagaragaye mu iserukiramuco rizwi nka “Crop Over Festival” yambaye ibisa nk’ubusa (amafoto)