Umukino wa Supercup wahuje ikipe ya Manchester United yatwaye Europa League ndetse na Real Madrid yatwaye Champions League,watumye Jose Mourinho utoza Man Utd yongera guhura n’ikipe yahoze atoza akayigiriramo ibihe byiza nubwo benshi batabibona gutyo.
Sergio Ramos wakomeje kwemeza ko yagiranye ibibazo n’uyu mugabo akimutoza mu kiganiro n’itangazamakuru mbere y’umukino nibwo yabajijwe kw’itandukaniro abona hagati ya Zidane na Mourinho ari bwo yavuze ati “Zidane ni umutoza uzi abakinnyi kuko nawe yabaye we,Mourinho we nicyo abura.Sinkeka ko Jose Mourinho hari ikintu kinini yahinduye kuri njye,nibyo hari icyo yansigiye nk’abandi batoza bose ariko nta kintu gihambaye navuga yangejejeho muri ruhago yanjye”
Jose Mourinho mu minsi yashize ni we watangiye intambara avuga ko yaje I Madrid hari abakinnyi batararenga ¼ cya Champions League ariko ubu bakaba bazitwara uko bishakiye ari bwo yatangaga urugero rwa Sergio Ramos ari nabwo ahanini ibintu byatangiriye kuba nabi.