in ,

Inkuru ishyushye-Nyuma yo kuva bibabaje mw’ikipe ya FC Barcelone,Neymar ayitwaye no mu nkiko (Impamvu)

Nubwo ikipe ya FC Barcelone ikibabajwe ndetse ihangayikijijwe n’uko izamera nyuma yo kugurisha Neymar mw’ikipe ya Paris Saint Germain ku mbaraga z’uyu mukinnyi utaramenya neza igihe azatangirira gukina mw’ikipe ye nshya kubera impapuro ziva muri Espanye zitaragera muri FIFA,nyamara uyu musore agiye kurega iyi kipe.

Image result for Neymar in PSG kit

Neymar ubwo yongeraga amasezerano muri Barca umwaka ushize,se umubyara akaba na agent we yemerewe miliyoni 26 z’amayero uyu musore naba agikinira ikipe ya Barca kw’italiki 31 nyakanga,ari nako byagenze kuko uyu musore yagiye muri PSG nyuma y’iyo taliki,nyamara iyi kipe ikaba yaranze neza neza gutanga aya mafaranga.

Neymar na se bakaba bagiye kugeza ikirego kuri FIFA nk’uko abanyamategeko babo babitangarije ikinyamakuru Sky sports.Ayo mafaranga nyuma y’ayo masezerano akaba yarabikijwe noteri nyamara Barca ikaba yarayisubije iyongera ku yo uyu musore yaguzwe.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Rihanna yagaragaye mu iserukiramuco rizwi nka “Crop Over Festival” yambaye ibisa nk’ubusa (amafoto)

Dore ikimenyetso gikomeye cy’ubucuti budasanzwe bw’umuryango wa Producer Clement n’uwa Tom Close (amafoto)