in

Nyuma yo kwirukanwa mu nzu shishitabona, umwana muto ateye inkunga Njuga biramurenga.

Mu minsi ishize twabagejejeho inkuru yavugaga uburyo Njuga cyangwa se Kadogo wo muri Seburikoko yasohowe mu nzu igitaraganya nyuma yo kubura amafaranga y’ubukode ,gusa kuri ubu umusore ukiri muto yemeye kumutera inkunga y’ibihumbi 160 by’amanyarwanda.

Nk’uko Xlarge TV yabitangaje binyuze kuri Youtube,  ngo uyu  umusore witwa Kamanzi Mubarack  w’imyaka 24 yabonye ibyabaye kuri Njuga hanyuma yifuza kumuha ubufasha ,aho bari banatumiye Njuga na we ngo yakire ubufasha yagenewe.Uyu musore yatangiye avuga ati:”maze kubona ibyabaye ku muvandimwe (Njuga )nahisemo kumwishyurira amezi abiri yubukode ntitaye ko yayishyuye cyangwa atayishyuye kubera ibyamubayeho.”

Njuga byahise bimurenga maze avuga ko ashimiye cyane uyu musore ,ndetse ko ntawe bitabaho.Ati:”Njyewe nariyakiriye ,murabizi turi bakuru tutabeshye ibyambayeho nta we bitabaho”.

Uyu musore Mubarack yavuze ko kandi uretse gutera inkunga Njuga asanzwe ari umuhanzi ufite impano ikomeye,kandi ari na gafotozi mu buzima busanzwe .Ababonye aya mashusho ya Xlarge kuri Youtube bakaba bashimye uyu musore kubera umutima wubwitange yagaragaje.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amashusho arimo imibyinire idasanzwe y’abana ba ShaddyBoo akomeje kuvugisha abatari bake.

Umusore wihinduye umukobwa akomeje guca ibintu kubera amafoto ashotora abagabo ashyira hanze.