in

Umukinnyi wa Rayon Sports yakiriye yesu nk’umwami n’umukiza [Video]

Umukinnyi w’umunyampahanga w’ikipe ya Rayon Sports wanafashije cyane iyi kipe yabatijwe, yakira yesu nk’umwami n’umukiza nyuma yo guhesha igikombe cy’amahoro iyi kipe.

Ku munsi wo kuwa gatandatu tariki ya 3 Kamena 2023, ikipe ya Rayon Sports n’ikipe ya APR FC zakinaga umukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro. Uyu mukino wavugishije abantu benshi bijyanye nibyo ikipe zahataniraga ndetse ni uko zisanzwe zihanganye kuva kera.

Nyuma y’uyu mukino abakunzi ba Rayon Sports bagaragaje ibyishimo bisendereye ndetse n’abamwe mu bayobozi batangaza benshi nyuma yo kugaragaza urukundo rwinshi bakunda iyi kipe y’abafana benshi.

Ntabwo ibyishimo mu bafana ndetse no mu bakinnyi byarangiriye aho, ahubwo umukinnyi wa Rayon Sports ku munsi w’ejo hashize Rafael Osaluwe Olise ukomoka mu gihugu cya Nigeria, yarabatijwe. Ibi bivuze ko yakiriye yesu nk’umwami n’umukiza mu buzima bwe.

Rafael Osaluwe Olise abamukura ku mbuga nkoranyambaga ze, ibintu byinshi asangiza abakunzi be usanga byiganjemo ijambo ry’imana cyane ubona ko ikintu cyose akora mu buzima bwe aba yiyambaza imana kugirango ijye imugenda imbere.

Ibirori mu ikipe ya Rayon Sports birakomeje ahantu hose haba mu gihugu ndetse no hanze yacyo bakomeza kwishimira iki gikombe cy’Amahoro batwaye nyuma y’imyaka 7 batagikozaho imitwe y’intoki.

 

 

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ntabwo bizoroha: Abaturage bateguje imyigaragambyo idasanzwe kubera impamvu ikomeye

Umuhanzikazi ukomeye yakuye imyaka 8 ku yo yari asanganywe kubera ibyago yahuye na byo