in

Nyuma y’igitutu cy’abafana n’itangazamakuru, Rayon Sports igiye gukora amateka yo kujya ihemba miliyoni eshatu rutahizamu ngenderwaho mu Ikipe y’Igihugu gikomeye muri Afurika

Ikipe ya Rayon Sports yamaze kumvikana na rutahizamu Jean Marc Makusu Mundele ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Hashize ukwezi impande zombi ziri mu biganiro, ibiganiro bikaba byari byarasubitswe bitewe n’uko uyu rutahizamu yari ari mu Ikipe y’Igihugu ya Congo Kinshasa mu irushanwa rya CHAN 2023.

Nyuma y’uko Congo Kinshasa isezerewe itarenze amatsinda, Jean Marc Makusu Mundele yahise asubukura ibiganiro na Rayon bakaba bamaze kumvikana kuyisinyira amasezerano y’amezi atandatu.

Amakuru yizewe YEGOB yamenye ni uko Jean Marc Makusu Mundele azajya ahembwa miliyoni eshatu buri kwezi, nta gihindutse akazagera mu Rwanda tariki 26 Mutarama 2023.

Jean Marc Makusu Mundele yavutse tariki 27 Werurwe 1992,mu mwaka w’i 2014 yakiniye ikipe ya Standard de Liège mu Bubiligi ariko mu myaka ibiri yayimazemo yamutije mu makipe abiri atandandukanye. Hagati y’umwaka wa 2015-2016 yakiniye ikipe ya DCMP y’iwabo n’ubundi maze 2017 kugeza 2018 akinira Wadi Degla Sporting Club yo mu Misiri mbere ahita asubira muri AS Vita Club .

Mu mwaka wa 2020 yagiye mu ikipe ya Orlando Pirates yo muri Afurika y’Epfo nk’intizanyo ariko naho ntabwo yahatinze kuko mu 2021 yahise asubira muri DCMP mu gihe kugeza ubu yari ari gukina muri Ste Eloi Lupopo ariko tariki ya Mutarama 2023 yatangaje ko ku bwumvikane bw’impande zombi basheshe amasezerano yabo n’uyu rutahizamu.

Kuva mu mwaka wa 2014 Jean Marc Makusu Mundele yahamagawe bwa mbere mu ikipe y’igihugu ya RDC yakiniye mu bihe bitandukanye.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

“Ntunze amamodoka” Shaddy Boo yamaze amatsiko abafana be ku bibazo bibaza nko ku buzima bwe, ku mashuri yize ndetse no ku bana be

Rutahizamu Essomba Onana utishimiye kuguma muri Rayon Sports agiye gutangwaho akabakaba miliyoni 100 n’ikipe yo muri Morocco