in

Nimpfa ntimuzandirire|Nzashyingurwa nka Gatanazi|Sinemera Yezu na Nyina|Ubuhamya bw’umugabo utemera Iyobokamana(VIDEO)

Umunyamakuru ukunzwe kuri Youtube Etienne Gatanazi atangaza ko atemeranya n’ibyo iyobokamana rivuga ngo kuko abona ko harimo ibinyoma byinshi.Uyu mugabo wanakandagiye muri Seminari ahamya ko yakuze akundishwa ibyo kwiha Imana ariko ngo nyuma yaje gusanga atari byiza abivamo.

Aganira na ISIMBI TV yabajije umunyamukuru ati”ese niba koko Imana yaravuze nk’ibyo twumva muri Bibiliya batubwira kuki yahitaho igihugu kimwe akaba aricyo itonesha? Ugasanga baravuga igihugu cya Isiraheli kuki batavuga U Rwanda?”kuki batavuga ngo ibaruwa Joe Biden yandikiye abanyamerika cyangwa Abanyafurika ?cyangwa ibaruwa Perezida Paul Kagame yandikiye Abanyagituza cyangwa Abanyamusanze?

Yakomeje avuga ko atemera Yezu na Nyina ndetse ko naramuka apfuye adashaka uzamuririra cyangwa ngo aramusengera,avuga ko yifuza ko umudamu we azafata amafaranga akayasangira ninshuti n’umuryango bakishimana.Ati”nimpfa bazampambe nka Gatanazi,sinshaka uzandirira amafaranga nzaba mfite madamu azayafate ayasangire n’inshuti zanjye.”

Kanda hano hasi urebe ubuhamya bwa Gatanazi Etienne:

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Bimwe mu bintu bitangaje cyane byabayeho mu mateka utigeze umenya.

Ndimbati yakuriwe ingofero n’abafana be nyuma yo kugaragara asonga ubugari(VIDEO)