in

Mugabo dore ibyo ugomba kurinda intanga zawe cyangwa se ukazananirwa kubyara

Ibi bibazo bigenda biba imbogamizi, byatumye abashakashatsi bo muri kaminuza zitandukanye bagaragaza ibi bintu 5 bigira uruhare mu kwangiza intanga z’abagabo.

 

1. Kunywa ibiyobyabwenge

Ku bantu basanzwe batumura ku gatabi, usanga bafite ingorane nyinshi zo kwangirika k’umubiri ariko abanywa ibiyobyabwenge cyane cyane Marjuana bo ni akarusho kuko bituma intanga zabo zangirika.

 

Nk’uko abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Buffalo babigaragaje, mu ntanga zakorewe ubushakashatsi ku bagabo bafashe kuri Marjuana, byagaragaye ko intanga zabo ziba zifite ingufu nkeya ku buryo kubyara biba ari ikibazo.

 

2. Gukoresha mudasobwa uyiteretse ku bibero

Akenshi usanga abantu bafata za mudasobwa zabo bakazishyira ku bibero byabo bumva ko ntacyo bitwaye ariko mu bushakashatsi bwakozwe byagaragaye ko ibi byangiza intanga. Abahanga bakaba bakomeza batanga inama ko biba byiza gukoresha imashini uyiteretse ku meza cyangwa ku ntebe zabugenewe.

 

3. Kujya muri Sauna

Abantu benshi bajya muri Sauna kugirango bananure imitsi ndetse babashe kugabanya ibinure mu mubiri. Abashakashasi bo muri kaminuza ya Podova yo mu Butaliyani bagaragaje ko ibi nabyo ari bimwe mu byangiza intanga z’abagabo kuko ahantu usanga hakorerwa sauna, akenshi haba hashyushye kandi ngo kwegereza udusabo tw’intanga ahantu hashyushye si byiza kuko bituma zicika intege maze kubyara bikaba ingorane.

 

3. Gukora imirimo itera umunaniro ukabije

Muri ubu bushakashatsi bwakozwe, byemejwe ko umunaniro ari imwe mu mpamvu zatuma umuntu agira ibibazo mu kubyara, kuko umunaniro ukabije ugira ingaruka mu kwangirika kw’intanga zigatakaza ingufu. Ibingibi byagaragajwe n’abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Califonia Davis kandi bagashishikariza abantu kujya bafata umwanya wo kuruhuka mu buryo bwo kurinda amagara yabo kuko araseseka ntayorwe.

 

4. Kurya inyama zanyuze mu nganda

Usanga abantu benshi bakunda ibintu byanyuze mu nganda, nyamara akenshi usanga atari byiza ku mubiri. Ku bagabo ho ni ingorane zikomeye cyane kuko inyama zaciye mu nganda zigira uruhare rukomeye mu kuba zatuma urubyaro rubura mu muryango kubera ko umugabo aba atakibasha kugira intanga zatanga umwana.

 

Mu bushakashatsi bwakozwe, byagaragaye ko abagabo bakunda izi nyama usanga nabo bagira ikibazo mu kubona urubyaro. N’ubwo bibabera imbogamizi, ngo ku birira amafi bo nta ngorane nk’izi bagira ariyo mpamvu bashishikariza abagabo kurya amafi kurusha uko barya inyama zivuye mu nganda.

 

5. Ibindi bishobora gutuma abagabo baba ingumba.

Ibintu bishobora gutuma umugabo aba ingumba bigenda bitandukana bitewe n’uko umugabo yakuze mu bugimbi bwe, indwara yagiye arwara mu buto bwe cyane cyane indwara y’iseru , nimba yarigeze kubagwa, akazi uwo mugabo akora cyane cyane abakora akazi gatuma bahora ahantu hashyushye cyane, ahantu hari imirasire ihumanya, cyangwa iyindi myuka cyangwa ibindi bintu bihumanya.

 

Ibindi bishobora gutera ubugumba umugabo harimo kunywa inzoga cyangwa itabi ubumuga bwo mu mutwe bwaba ari ubugaragara inyuma cyangwa se ubundi budapfa kuboneka urebeye umuntu inyuma(trouble psychologique)

 

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umugore yakoze ibidasanzwe ubwo yamenyaga ko umugabo we adasambana

Ukuri kose mutamenye kuri Dj dizzo washinjwe gufata kungufu