in

Mu mvugo ikakaye ubuyobozi bwa APR FC bwaganiye kure igitangazamakuru gikomeye mu Rwanda

Ubuyobozi bwa APR F.C burabeshyuza ibyanditse mu gitekerezo kimeze nk’inkuru kuri IGIHE.com bise “Kurindimuka kwa Adil wa APR FC: Impamvu zikomeye zamuganishije mu manga”.

Mu by’ukuri iyi nkuru nta kindi igamije usibye guca igikuba no kuyobya abakunzi ba APR F.C, abafana bayo n’abanyarwanda muri rusange, dore ko ishingiye kuri byinshi bihabanye n’ukuri.

Nta bushyamirane bwigeze bubaho hagati y’Umutoza Adil Erradi Mohammed na bwana Mupenzi Eto’o,ndetse bafite inshingano zitandukanye, bagahurira kuri imwe yo gusenyera umugozi umwe hagamijwe kubaka ikipe yuje IGITINYIRO.

Guhana utandukiriye umurongo ngenderwaho muri APR F.C ni ibisanzwe, kandi hari ingero z’abakinnyi n’abatoza bagiye bahanwa mu bihe bitandukanye.

Bwana Adil Erradi Mohammed ni Umutoza wa APR F.C uri mu bihano byatanzwe mu buryo bukurikije amategeko hagendewe ku masezerano y’akazi afitanye na APR F.C.

Guhana kandi bijyana no gushimira uwitwaye neza, ndetse no kugororera abagaragaje ibikorwa by’indashyikirwa. APR F.C ni ikipe yubaha buri wese n’ uburenganzira bwa buri mukozi.

Uburenganzira n’ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo ni ihame twubahiriza cyane ko binateganywa mu Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda. Icyakora ntitwemera uwo ari we wese witwaza ubwo burenganzira ngo anyuranye n’amahame twemera.

Ubuyobozi bwa APR F.C buboneyeho kongera kwibutsa itangazamakuru ko nta mpamvu yo guhimba amakuru kuko twagaragaje Umuvugizi w’agateganyo w’ikipe (bwana Kabanda Tony) kuburyo buri wese ukeneye kumenya amakuru y’ikipe yajya avugana nawe m’ urwego rwo guhuza imikorere.

Ubuyobozi bwa APR F.C burasaba abafana gukomeza gushyira hamwe, bashyigikira gahunda z’ikipe yabo zo kubaka ikipe y’umwimerere, ikomeye kandi iharanira gukomeza gutwara ibikombe bihatanirwa mu Rwanda ndetse no ku rwego mpuzamahanga. Nanone, inkingi ya mwamba kuri APR F.C igakomeza kuba Ikipe irerera ikipe y’igihugu Amavubi.

Source : Urubuga rwa APR FC

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Samuel
1 year ago

Ibyose nindebishimishije abafana mudushakaho iki ko ibyotwabasabye mwabitwimye mugumane ikipe yanyu

Shaddy Boo akuyeho urujijo kubamwitiranyije n’umugore wamamaye mu gukina filime z’urukozasoni

Niyonzima Haruna agiye gutangwaho akayabo n’ikipe yo mu Barabu