in

Abahanzi bakizamuka Mario&Berny bazaniye Abanyarwanda impano idasanzwe mu ruhando rwa muzika (VIDEO).

Umuhanzi ukizamuka , Hitimana Jean Luc bakunze kwita  Mario yadutangarije ko we na mugenzi we Berny nabo bamaze kwinjira mu ruhando rwa muzika nyarwanda aho avuga ko bafitiye impano zidasanzwe bahishiye Abanyarwanda muri rusange.

Mario na Berny

Mario aririmana n’umukobwa witwa Benimana Bernardine bakunze kwita Berny.Ndetse bakaba bafite n’itsinda ryabo bise ‘’Mario &Berny’’.

Mu kiganiro uyu muhanzi yagiranye na YEGOB yadutangarije ko  bombi bafite impano yo kuririmba mu njyana ya Afrobeats aho yatubwiye ko itsinda ryabo ryatangiye gukora umwaka ushize wa 2019,aho bagiye bafashwa n’abantu batandukanye harimo na Rocky entertainment, Ndetse ko babashize gukorana indirimbo  na Papa Cyangwe yitwa ‘MY HOOD’’.

Yagize ati’’mfite umukobwa dukorana witwa Berny tukaba dukorana umuziki wacu, ni umu crew wanjye ,crew yacu tukaba twarayise’’Mario&Berny”.Yakomeje agira ati” twakoranye indirimbo na papa cyangwe yitwa My Hood’’

Ubwo bari muri shoot y’indirimbo bakoranye na Papa Cyangwe

Uyu muhanzi yasoje ahamya ko kubera aho umuziki wabo ugeze ,bafite ikizere ko bazawukomeza kandi ukagera kure kuko ariyo ntego bihaye.Ndetse yasabye abakunzi babo kubakurikira ku mbuga nkoranyambaga zabo arizo: instragram ; Mario slow boy official & berny250 official no kuri Youtube channel yitwa Mario&Berny aho bagenda bashyira ibihangano byabo.

Kanda hano hasi urebe uburyo Berny yakoze cover y’indirimbo ya Bruce Melody’’ABU DHABI’’

https://youtu.be/VpWaG6ES1Yc

Kanda hano hasi urebe indirimbo ‘’MY HOOD ‘’Berny&Mario bakoranye na Papa Cyangwe.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Messi aciye agahigo ko kwegukana ikindi gihembo gikomeye.

Imyambarire igaragaza ibibero by’umukunzi wa Meddy ikomeje kuvugisha abatari bake(AMAFOTO)