in ,

Meddy akomeje guteza urujijo mu bantu kubera inkumi bakomeje gusohokana (amafoto)

Umuhanzi Nyarwanda Ngabo Medard uzwi nka Meddy ku izina ry’ubuhanzi,ku munsi w’ejo hashize ubwo hari tariki 7 Nzeri nibwo yagaragaye asohokanye n’umukobwa bivugwa ko bari bamaranye igihe muri Hotel acumbitsemo izwi nka Park Inn.

Aya mafoto ya Meddy n’uyu mukobwa utabashije kugaragara neza,yafashwe ubwo basohokaga muri Hotel ari 2 n’umurinzi wa gatatu baziko imodoka isanzwe ibatwara yahageze gusa baza gutungurwa nuko basanze itarahagera,niko gufata umwanya wo kuyitegereza ari nako bahamagara umushoferi uyitwara.

Meddy abaza umushoferi impamvu yatinze kubageraho

Amakuru dukesha umwe mu bakozi bakorera hafi n’iriya Hotel utashatse ko tumuvuga mu izina, ngo nuko Meddy n’uriya mukobwa bamaranye igihe kitari gito kuko ngo yahageze ku munsi wakurikiye uwo Meddy yaziyeho,bityo ngo iyo agize ngo aragiye niwe mukobwa bakunze gusohokana rimwe na rimwe ngo akaba yamusiga mu cyumba bacumbitsemo.


Umusore ucunga umutekano wa Meddy ubwo yahamagaraga umushoferi


Meddy afungurira umuryango umukobwa amaranye igihe muri Hotel

Hotel umuhanzi Meddy acumbitsemo we n’umumararungu..

Source: umuryango.rw

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore amafoto y’abanyarwandakazi beza cyane yabiciye bigacika kuri Instagram muri iki cyumweru

Amber Rose akomeje kujomba ibikwasi umukunzi we 21 Savage (inkuru irambuye)