Hashize igihe gisaga icyumeru ku ma radio atandukanye ya hano mu Rwanda havugwa ikitwa “Operation Douala-Limbe”, aho abanyamakuru baherekeje Amavubi muri CHAN bagiye bagaruka ku rugendo bagize ndetse n’imbogamizi zitandukanye bahuye nazo.
Muri izo mbogamizi bagiye bavuga ko bahuye nazo akenshi bakaba barakunze gutunga agatoki Madame Lise Kankindi, wari ukuriye Delegation y’Amavubi aho bagiye bamushinja ibintu byinshi bitandukanye.
Uyu munsi rero mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru madame Lise a.k.a maman delegation akaba yasubije ibibazo bitandukanye byerekeye urugendo rw’Amavubi muri Cameroon, ndetse anaboneraho kunyomoza amakuru yari amaze iminsi avugwa ko abanyamakuru bagiye bakekwaho kugambanira amavubi, ndetse no ku kuba haba habarabayeho kurwana muri delegation y’amavubi.
Kubijyanye n’iby’ubugambanyi, Lise akaba yasobanuye ko kuba hari umunyamakuru wambuwe telephone ngo barebe niba ataba yafashe amashusho atabyemerewe ari ibintu bisanzwe ngo ntago bihuriye no kumushinja ubugambanyi ngo kuko hari nabandi banyamakuru CAF yagiye itegeka gusiba amashusho babaga bafashe bitewe nuko nta burenganzira bwo kuyafata babaga bahawe, uwo munyamakuru rero ariwe Anta wa Radio 10 ngo akaba yarasabwe telephone mu rwego rwo kureba niba ataba yafashe video z’imyotozo y’amavubi atabifitiye uruhushya.
Ku bijyanye no kurwana kwavuzwe hagati ya Lise n’umunyamakuru Rigoga Ruth, Madame Lise byo akaba yavuzeko bitigeze bibaho nabusa ndetse na Guy wari yagiye ahagarariye minisiteri ya sport akaba yamwunganiye avugako ibyo kurwana ari amakabyankuru ndetse ko n’ abanyamakuru bari babitangaje bwakeye bagahita bivuguruza.
Uyumugore numuhanga ntacyo mwaza mumuba za abanyamakuru mumwihorere arabaranze