in

Umugore wa Barack Obama agiye gutangira gukina filime idasanzwe.

Michelle Obama, yatangaje ko agiye gutangira kugaragara muri filime idasanzwe izaba igenewe abana.

Iyi filime Michelle Obama azagaragaramo yiswe ‘Waffles + Mochi’ igamije gufasha abana ku bijyanye n’indyo yuzuye.

Michelle Obama azagaragara muri iyi filime yo guteka ari kumwe n’ibipupe. Iyi filime izajya ica kuri Netflix yagiranye amasezerano na sosiyete yashinze we n’umugabo we Barack Obama. Iyi filime biteganyijwe ko izatangira gutambuka kuri uru rubuga ku wa 16 Werurwe 2021.

Michelle Obama yanditse kuri Twitter agaragaza ko yishimiye kuba agiye kugaragara muri iyi filime, ati “Nshimishijwe n’imiryango ndetse n’abana bari ahantu hose bagiye kutwiyungaho mu kuvumbura, guteka no kurya ibiryo biryoshye, ahantu hatandukanye ku Isi yose.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukobwa w’uburanga yasaze yirukanka mu muhanda nyuma yo kubenga umusore wamurihiye Kaminuza|Isomo rikomeye kuri benshi(VIDEO)

Madame Lise yanyomoje iby’imirwamo n’ubugambanyi byavuzwe muri Delegation y’amavubi muri CHAN2020