in ,

Kigali: umukobwa arashinja umumotari kumusambanya nyuma yo kwanga kumwishyura

Mu Karere ka Gasabo haravugwa inkuru y’umukobwa wanze kwishyura umumotari wari umaze kumutwara, ahubwo amushinja ko yamukoresheje imibonano mpuzabitsina ku ngufu.

Ibi byabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Ugushyingo 2022. Umumotari yari akuye uwo mukobwa ku Gisozi amujyanye mu Gatsata, bemeranyije 1000 Frw. Uyu mukobwa bakigera aho yari agiye, yahise yanga kuva kuri moto atangira kuba ari we wishyuza umumotari avuga ko amaze kumufata ku ngufu.

Abaturage babwiye BTN ko uyu mukobwa ari indaya ndetse ari umutekamutwe, kuko bitumvikana uburyo umumotari yamusambanyirije kuri moto. Umwe yagize ati “Ni umutekamutwe. None se birashoboka ko yamusambanyiriza kuri moto?”

Uyu mumotari na we yavuze ari amayeri uyu mukobwa yakoresheje kugira ngo atamwishyura.

Ati “Mugejeje aha hari abantu yanga kuvaho anyima Casque, bamubajije agira ikimwaro araceceka nyuma nibwo avuze ngo ndamusambanyije abeshya kugira ngo atanyishyura.”

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nyaxo yemeje abantu abereka ko usibye urwenya afite n’impano yo kubyina ubwo yabyinanaga na Jojo Breezy indirimbo “Basi Sori”(Videwo)

Inkuru y’inshamugongo: Umwe mu bakina muri filime ya Seburikoko yitabye Imana