Rutahizamu w’umufaransa ukinira ikipe ya Real Madrid Karim Benzema mbere yo kujya mu ikipe y’igihugu igiye kwitabira imikino y’igikombe cy’isi yabanje kujya gushimira ikipe yamureze maze anayereka ibyo amaze kugeraho.
Benzema mbere yo kujya mu gikombe cy’isi yanyuze mu mujyi wa Lyon maze yereka abafana n’abakinnyi ba Lyon Ballon d’or yatwaye.
N’umwana wari iwabo kuko yakinnye muri Lyon ni naho Real Madrid yamukuye ikindi kandi ikipe ya Lyon yahawe 1 million y’amayero kuko bagurisha Benzema iyo ngingo bayishyizemo ko naramuka atwaye Ballon d’or bazabaha miliyoni 1.
Uyu musore ari muri bamwe bitezweho guhatana mu gikombe cy’isi dore ko ikipe ye y’Ubufaransa iri mu zihabwa amahirwe yo kwegukana icyo gikombe.