in

Karabaye: umwana muto akomeje gukiza indwara zananiye abaganga bose||yamaze imyaka 3 mu nda ya nyina

Muri Tanzaniya hakomeje kuvugwa inkuru idasanzwe y’umwana muto w’imyaka itatu y’amavuko urimo gukora ibitangaza byo gukiza indwara zananiye abaganga ,aho akoresha amazi ndetse agakora ku murwayi agahita akira.Bikaba bivugwa ko amaze gukiza abagera kuri 10.

Ikintu gitangaje kuri uyu mwana, ni uko atavukiye amezi 9 nk’uko abandi bana bavuka, ahubwo we yamaze imyaka 3 mu nda ya nyina amutwite , ndetse nyuma yo kuvuka uyu mwana akaba yaramenye kuvuga neza amaze amezi 7. Wakwibaza uti” ese uyu ni mwana nyabaki ukiza abafite indwara zo mu mutwe, agakiza za kanseri, abatabashaga kuvuga bakavuga, ndetse amashitani n’ama daimoni akayakiza, ubu bubasha afite abukura hehe?”.

Ntabwo ari ibyo gusa kandi abantu benshi cyane bava impande n’impande bakava aho bari uyu mwana bakaza kumureba ngo abakize. Shene imwe yo kuri Youtube dukesha iyi nkuru, yavuze ko ukigera muri uru rugo uhasanga abantu benshi cyane baje kureba uyu mwana ngo abakize. Abantu ba mbere baganiriye n’abanyamakuru ni ababyeyi b’uyu mwana w’igitangaza aribo Julius Utieno akaba papa we ndetse na mama we Agnes Taabu Julius, babyara uyu mwana Enis.

Uyu muryango wabyaye abana 11 umuhererezi wabo akaba ari uyu Enis, ni aba kristu gaturika, ariko iyo bagiye kuvuga kuri uyu mwana, Babura aho bahera kubera ibitangaza badasiba kubona kuri uyu mwana ndetse banavuga ko uko uyu mwana akura ari nako imbaraga ze zikomeza kugenda ziyongera.Bivugwa ko uwo uyu mwana akozeho wese afite imbaraga zo guhita amukiza.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umusore yakoze idasanzwe kugirango yerekane urukundo akunda sheri we(AMAFOTO)

Platini Nemeye yavuze uko byagenze ubwo yararimo kubaka inzu y’umuturirwa aherutse kuzuza | Ibyo yakoze mbere yabigarutseho