in

Platini Nemeye yavuze uko byagenze ubwo yararimo kubaka inzu y’umuturirwa aherutse kuzuza | Ibyo yakoze mbere yabigarutseho

Umuhanzi Platini Nemeye uherutse kuzuza inzu y’akataraboneka i Nyamata yavuze uko byagenze ubwo yararimo kubaka iyi nzu. Ni mu kiganiro yagiranye n’imwe muri Televiziyo zikorera kuri YouTube.

Nkuko Platini yabivuze yavuze ko inzu ye yagiye ayubaka gahoro gahoro uko yagiye abona amafaranga  gusa avuga ko bitari byoroshye. Yakomeje avuga ko umwe mu minsi atazibagirwa ubwo yararimo kubaka iriya nzu ye ari umunsi amafaranga yarafite mu mufuka yose yamushiranye.

Platini Nemeye usanzwe ari umuhanzi ndetse kuri ubu akaba afite indirimbo ye nshya yise Jojo, yagarutse kuri bimwe mu byo yakoze ndetse anakora ku ruhande rw’umuziki aho yavuze ko kera yari afite iduka risukura imyambaro (dry cleaner) nyuma aza gukora ubucuruzi bushingiye mu gutwara abantu mu modoka (taxi voiture).

Amwe mu mafoto y’inzu ya Platini:

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Karabaye: umwana muto akomeje gukiza indwara zananiye abaganga bose||yamaze imyaka 3 mu nda ya nyina

Andi mafoto ya Judith wahoze ari umugore wa Safi Madiba n’umuzungu bari kumwe mu rukundo yashyizwe hanze