in ,

Irebere uko Malia na Sacha Obama batandukanye cyane na buri mukobwa wese usanzwe uzi

Image result for sasha obama and Malia Obama picture

Imyambaro yabo no kujyanisha bikomeza kubatandukanya n’abakobwa benshi  batuye mu gihugu kigizwe na Leta 50, imyambaro yabo ya buri munsi  New York Post ivuga ko bayikomora kuri nyina  ,Michelle LaVaughn Robinson Obama ufite imyaka 52.

Buri wese azi ko imibereho ya Malia na Sacha Obama itandukanye n’ubuzima bwa buri munsi bwa benshi ,ariko kandi  ikirenze kuribyo  Malia wenyine yize mu ishuli ryigenga i Washington DC ,se na nyina bamwishyurira $38,000, aya ni amafaranga tutabura kuvuga ko benshi muri Africa barinda bitaba Imana batarakoraho.

Ni byo koko aba bana bagomba kubaho mu buzima bw’igitangaza dore ko bari mu muryango uri hejuru mu miryango ituye  isi.

Malia na Sacha bavukiye i Illinois ,Chicago bavuka kuri Barack warangije muri university of  Columbia  na Michelle warangije muri University of  Princeton ndetse we n’umugabo we bakaza kubona  Diploma mu mategeko ya Havard .Ntabwo rero none twateganyije kubabwira ubuhangange bw’aho bavuka n’imibereho yabo yaburi munsi cyane ko ntawe uzi ko babayeho giherwe. Ahubwo turashaka kubereka incuro 23 aba bakobwa bagaragaye bari mu myambaro yo kurimba bya kinyamwuga.

NYPost ivuga ko kurimba kwa Malia na Sacha nigaragarira buri wese ,iti” incuro nyinshi bagaragaye mu ruhame,bagiye bagaragara nk’abarimbyi b’umwuga (Fashionists in career),ni utabasha kubireba yarabibonaga ko aba bana babaga bajyanishije kandi ibi ni ibintu bigora abantu batari bacye mu isi dutuyemo ….ntakabuza rero ko aribo bazaba abarimbyi b’ejo hazaza kandi batazibagirana mu mateka y’isi ”

Nubwo bavuga ngo nta mukire ubyina nabi abantu benshi bemeza neza ko aba abana babiri bambara imyenda ijyanishije kandi bakaberwa iteka ryose,urugero mu bahamije imirimbire ya Sacha na Malia ni abarimbyi nka Evangelie Smyrniotaki  na Gizele Oliveira.

  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
  • 19
  • 20
  • 21
  • 22
  • 23

Written by YegoB

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umva urusobe rw’intimba n’agahinda birwanira mu mutima wa Corneille Nyungura ku bw’ibyamubayeho birimo n’uburyo yatakajemo ubumanzi

Umva uburyo Cristiano Ronaldo yafatwaga nabi igihe yari akigera muri Manchester United