in

Inzira ntibwira umugenzi:Wa mukobwa wari ushyigikiwe n’ibyamamare bikomeye muri Miss Rwanda, mu gahinda gakomeye.

Umutesi Leah umwe mu bakobwa bari bashyigikiwe n’ibyamamare bikomeye, birimo Alkiba wo muri Tanzaniya na Weasel wahoze mu itsinda rya Goodlife yatashye amara masa.

Uyu mukobwa yari amaze kwigarurira imitima y’ibyamamare byo hanze y’u Rwanda. Umutesi yari mu bakobwa 20 bari bakomeje, tariki 24 Gashyantare 2021, Alikiba anyarukira kuri Instagram yerekana amafoto y’uyu mukobwa arenzaho amagambo agira Ati “Ndabasabye mutore Umutesi Lea”, Weseal nawe yanyarukiye kuri Instagram atangaza ubutumwa busa n’ubwa Alikiba asaba abantu gutora uyu mukobwa babonagamo ikizere.

Twavuga ko uyu mukobwa ari mu gahinda gakomeye dore ko amahirwe atamusekeye kuko Umutesi Lea atisanze no mu bakobwa 10 bakomeje hakavamo umwe ari we Nyampinga w’u Rwanda 2021.

Mu bakobwa 10 batowemo Nyampinga barimo; Kayirebwa Mari Paula, Umutoni Witness, Akaliza Hope, Ishimwe Sonia, Kayitare Isheja Morella, Ingabire Grace, Kabagema Laila, Musana Teta Hense, Uwase Phiona, Akaliza Amanda.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore uko bigenda ku musore ushaka kurongora umukobwa wo muri Arabia Sawudite|ntibiba byoroshye

Uyu musore bita Ismael Mwanafunzi akomeje gutungura benshi kubera impano idasanzwe afite.