in

NdabikunzeNdabikunze NdababayeNdababaye NDASETSENDASETSE

Dore uko bigenda ku musore ushaka kurongora umukobwa wo muri Arabia Sawudite|ntibiba byoroshye

Ntawe ushobora gushyiraho amategeko kubera gukundana – ariko ibihugu byose kubera kubungabunga umutekano wabo bigenda bishyiraho amabwiriza.

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hanwe uko bigendekera umusore wifuza gushyingiranwa n’umukobwa wo muri Arabiya Sawudite. Umugabo wo muri Arabiya Sawudite wifuza kurongora umugore utari uwo muri Arabiya Sawudite agomba kuba afite hagati yimyaka 40 na 65, naho umugore wo muri Arabiya Sawudite wifuza kurongora umugabo utari Arabiya Sawudite agomba kuba afite nibura 25.

Ngaya amabwiriza akakaye yibyo ugomba kwitwararika mbere y’uko uhabwa umukobwa wo muri Arabia Saudite:

  • Mu buryo bwose ntiwemerewe gutandukana nawe mu gihe mumaze gusezerana imbere y’amategeko.

Niba uri umunyamahanga ukaba wumva ko washyingirwa umukobwa wo muri Arabia Saudite nyuma mugatandukana uri kwibeshya cyane. Ntabwo byakugwa amahoro kuko baragukurikirana paka. Uretse nibyo kandi abana bose mwabyaranye bahita bandikwa ku muryango w’umukobwa, icyakora iyo byemejwe ko ababyeyi b’umukobwa nta bushobozi bafite ntabwo babandikaho abana banyu.

  • Mbere yuko uhabwa umukobwa utegetswe kubanza kwaka icyemezo (uruhushya) muri leta.

Niba uramutse ufite umugambi wo kurongora umukobwa muri Arabia Saudite uri umunyamahanga, hari amategeko yo muri ubwo bwami ukurikiza nta kabuza. Harimo kuba umukobwa ushaka kujyana abanza gushaka uruhushya rwihariye mu nzego za leta rumwemerera gushyingiranwa n’umunyamahanga.

Uru ruhushya kugira ngo ruzaboneke bitwara igihe kirekire ndetse n’inzira ndende k’uburyo benshi babivamo ubukwe butabaye. Icyakora iyo wemeye ko ubukwe buzabera muricyo gihugu ndetse mukahaba ubwo boroshyaho gato.

  • Ugomba gufatwa ibipimo byerekana ko udakoresha ibiyobyabwenge.

Amabwiriza n’amategeko yo muriki gihugu ategeka ko umusore cyangwa umugabo wese w’umunyamahanga wifuza kubana n’umukobwa wo muri Arabia Saudite, ategetswe kubanza gufatwa ibipimo byerekana neza ko adakoresha ibiyobyabwenge. Aha harimo kuba atanywa inzoga zikomeye n’izoroheje, itabi ndetse n’ubundi bwoko bwose bw’ibiyobyabwenge. Urupapuro rwerekana ko wipimishije utarufite ubukwe ntibushobora kuba.

Ugomba kwitegura abazaza kwivanga mu mibereho yanyu baturutse iwabo w’umukobwa.

Abanya Arabia Saudite n’abantu bagendera ku muco cyane, buri wese ahora hafi y’umuvandimwe we cyangwa se mwene wabo ndetse ugasanga buri wese ahira ahangayikishijwe n’imibereho ya mwene wabo. Ibi rero bituma iyo ushyingiwe umukobwa wabo aba afite umuryango munini cyane uza kumenya uko abayeho bityo uba ugomba kwitegura icyo gitutu. Niyo mpamvu rero babikubwira mbere wakumva uzabishobora ugakomeza.

  • Umugore wawe ashobora kwiba abana akabajyana ntaho warega.

Bitewe nuko iki gihugu kitaba mu masezerano mpuzamahanga arwanya ishimutwa ry’abana, iyo ibi bikozwe n’umunyagihugu ntaho urega. Mu gihe cyose umukobwa wo muri Arabia Saudite abishakiye ashobora kukwambura abana, ukagendera aho. Ibi rero babikubwira mbere ukamurongora ubizi neza.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ngibi bimwe mu bintu umugore yakorera umugabo bigasenya urugo rwabo.

Inzira ntibwira umugenzi:Wa mukobwa wari ushyigikiwe n’ibyamamare bikomeye muri Miss Rwanda, mu gahinda gakomeye.