in

Inkomoko ,ibisobanuro n’imiterere y’abantu bitwa Jeannine.

Jeannine ni izina rihabwa umwana w’umukobwa, rifite inkomoko mu Giheburayo ku izina Jehanne rikaba risobanura ngo ‘Imana igira ibambe cyangwa impuhwe’ hari n’aho risobanura ‘impano ivuye ku Mana’.

Ni izina ryandikwa mu buryo butandukanye ku buryo bitewe n’igihugu udashobora kurondora uko ryandikwa ngo ubirangize hari aho bandika Janine, Jeannine,Janene, ,Jannine n’ubundi buryo butandukanye.

Bimwe mu biranga ba Jeannine

Ni umunyakuri, umuhanga, uzi guhimba udushya kandi ugira umwete mu byo kora byose. Ajya avamo umuyobozi mwiza ku bw’impamvu runaka aba afite, mu buyobozi bwe yitwara neza akavugisha ukuri kandi ntabogame.

Akunda gukora akazi yumva ko kamuhesha ishema muri sosiyete ku buryo yishimira kubwira abandi ibyo akora.

Aho akorera naho atuye Jeannine aba ashaka ko haba ari ahantu hatuje kandi hiyubashye ndetse akumva no mu rugo rwe ariko hakwiriye kumera.

Ni umuntu ushyira buri kintu cyose ku murongo ndetse akanoza n’ibyo akora akabigiramo isuku ku buryo buri kintu kiba kiri aho cyagenewe.

Nubwo adakora agamije kwigaragaza, ibikorwa bye birivugira ugasanga arazwi.

Iyo ari umwana Jeannine aba agoye atavuga, yitinya, arakazwa n’ubusa kandi yiriza. Aba akeneye ko abamurera bamuha umwanya uhagije bakamutetesha bakamuganiriza ndetse bakamutinyura kugira ngo abashe gukura yisanzura ku bantu.

Mu rukundo Jeannine arirekura, icyo ashoboye cyose akagikora kandi ntabwo uwo bakundana ashobora kwicuza kuko abikora uko ashoboye.

Akunda kuyobora, gukora ubucuruzi, kwigisha no gukora akandi kazi yumva ko kamuhesheje ishema.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibiteye amatsiko wibaza kuri KANKWANZI wo mu runana||Umubano we na Bushombe ||icyo apfana na Claire.

Ntendeka abakobwa 2 none bose baje iwanjye ngo tubane muri Guma mu rugo kandi mfite icyumba kimwe| Mungire inama?