Ifoto y’icyumweru: Mbirizi Eric yacenze Migi arakumbagurika maza abafana bamuha urw’amenyo

Mu ijoro ryakeye nibwo Rayon Sports yatsindaga Police Fc mu mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda.

Nyuma y’uwo mukino warangiye ari igitego kimwe cya Rayon Sports ku busa bwa Police Fc, amagambo yabaye menshi ku byabereye mu kibuga.

Kimwe mu biri kuvugwa cyane ni ifoto ya Kapiteni wa Police Fc Mugiraneza Jean Baptist wamamaye nka Migi, yakumbaguritse.

Ni ifoto yafotowe n’umunyamakuru wa Inyarwanda, aho Migi yari yakumbaguritse nyuma yo gucengerwa muri koroneri na Mbirizi Eric wa Rayon Sports.