Myugariro w’ikipe ya Rayon Sports Rwatubyaye Abdul yashimiye abayobozi ndetse n’abatoza biyi kipe kubera ko yagiriwe ikizere agakinishwa ejo hashize.
Uyu mukinnyi inaheruka gukinishwa mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yongeye gukoreshwa mu mukino ikipe ya Rayon Sports yatsinzemo Police FC igitego 1-0 cyatsinzww na Onana.
Rwatubyaye Abdul mu kiganiro n’itangazamakuru yavuzeko ashimira abantu bose babigizemo uruhawe kugirango ejo abashe gukinishwa.
Uyu mukinnyi ni nawe wari wambye igitambaro cy’ubukapiteni aza no kubyitwaramo neza nubwo benshi bumvaga atarakira neza.