in

Ibyishimo nibyose! Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi inyagiye Sudan ibura aho kugama

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 18 yanyagiye Sudani ibitego 3-0 mu mikino ya CECAFA irimo kubera muri Kenya ihita igera muri 1/2.

Uyu munsi ni bwo hakinwe umunsi wa nyuma w’itsinda A rya CECAFA U18 irimo kubera muri Kenya aho u Rwanda rwasabwaga gutsinda kugira ngo rugere muri 1/2.

U Rwanda rwatangiye umukino ubona ko rurema amahirwe menshi ariko runanirwa kuyabyaza umusaruro aho harimo nk’amahirwe yo kumunota wa 32 Iradukunda Pascal yananiwe kubyaza umusaruro.

Nyuma yo guhererekanya neza, abakinnyi b’u Rwanda baje kubona igitego cya mbere ku munota wa 37 cyatsinzwe na Ndayishimiye Didier. Bagiye kuruhuka ari 1-0.

Abasore b’u Rwanda bakomeje gushaka ikindi gitego baza no kukibona ku munota wa 63 cyatsinzwe na kapiteni Hoziyana Kennedy nyuma y’ikosa ryari rimaze gukorerwa Ndaysihimiye Didier.

Nyuma y’uko ku munota wa 74 ateye mu izamu ariko umupira ugakubita umutambiko w’izamu, Irakoze Jean Paul wari winjiye mu kibuga asimbura Sibomana Sultan Bobo, yaje gutsindira Amavubi igitego cy’agashinguracumu ku munota wa 84. Umukino warangiye ari 3-0.

Undi mukino wo muri iri tsinda, Kenya yatsinze Somalia 4-1. Kenya yazamutse iyoboye itsinda n’amanota 9, Amavubi amanota 6, Somalia 3 na Sudani yasoje n’ubusa.

Muri 1/2 Kenya yabaye iya mbere izahura n’iya kabiri mu itsinda B rizakina ejo ni mu gihe u Rwanda ruzahura n’iya mbere mu itsinda A.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amavubi yariye amavubi! Aka kanya kipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi ari gutanga isomo ku ikipe y’igihugu ya Sudan

Inseko n’akanyamuneza ku bagore! Mu Rwanda hageze uburyo burinda ububabare mu gihe cy’imihango