in

Inseko n’akanyamuneza ku bagore! Mu Rwanda hageze uburyo burinda ububabare mu gihe cy’imihango

Inseko n’akanyamuneza ku bagore bahuraga n’ibibazo byo kuribwa mu gihe cy’imihango nyuma yuko Ahupa Business Network Ltd ibazaniye AdLife Period Pain Relief Pads” uburyo bwo kugabanya ububabare mu gihe cy’ imihango.

Ubusanzwe mu gihe cy’ imihango abagore benshi bahura n’ ibibazo birimo uburibwe buturuka kuri ibyo bihe binjiramo buri kwezi.

Ni uburibwe bumara iminsi itandukanye bitewe n’ umuntu ku wundi aho usanga bibangamira ubuzima bwabo n’ imyitwarire isanzwe. Hari abasiba akazi cyangwa ntibagire imirimo babasha, bakaribwa cyane kugeza ku kwirirwa mu buriri, kunanirwa kurya n’ ibindi bimenyetso ubundi biranga abarwayi nyamara mu gihe cyo kujya mu mihango byakabaye ibintu bisanzwe ku buzima.

Iyi mihangayiko n’ ibibazo abari n’ abategarugori bahura nabyo muri ibyo bihe, usanga bamwe bakoresha uburyo butandukanye bashaka gukiza ubuzima bwabo kandi bushobora kugira n’ingaruka k’ubuzima bwabo burimo gukoresha imiti y’ibinini bitandukanye.

Kubera izo ngaruka zituruka ku binini byatumye abahanga batekereza ku cyafasha mu kurinda ubwo bubabare, maze havumburwa “AdLife Period Pain Relief Pads” uburyo bwo kugabanya ububabare mu gihe cy’ imihango.

AdLife ni agakoresho gateguranywe ubuhanga, gakoreshwa mu gihe cy’ imihango. Bagakoresha bakomeka ku nda yo hasi bakakambariraho bikakabarinda kugira uburibwe n’ ibindi bibazo bidasanzwe bagiraga muri ibyo bihe.

Aka gakoresho kamamaye kandi katabaye ubuzima bw’abatari bake mu gihe cy’imihango mu bihugu by’ amahanga, ubu kamaze kugera no mu Rwanda kazanywe na Ahupa Business Network Ltd, Ikigo kimenyerewe mu bucuruzi bw’ ibikoresho nkenerwa mu buzima bwa buri munsi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibyishimo nibyose! Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi inyagiye Sudan ibura aho kugama

“Ubundi mu bakobwa bose ni wowe wa mbere”! Amafoto ya Kate Bashabe akomeje gukora ibidasanzwe mu maso y’abarebyi bari kumwifuza hasi hejuru