Umuryango w’abari bapfushije barwaniye ku irimbi hejuru y’imva bari bagiye gushyinguramo umuntu wabo wari witabye Imana.
Ni amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga zigiye zitandukanye aho abagize umuryango baba bagiye gushyingura mu cyubahiro umuntu wabo uba witabye Imana bakaza kurwanira mu irimbi.
Ni amashusho yafashwe ubwo barwaniraga hejuru y’isanduku aho bivugwa ko batari bari kumvikana ku muntu uri buze kumushyingura.
Muri ayo mashusho hari bamwe batabwa mu mva iba igiye gushyingurwamo mu gihe abandi baba bari mu ntambara itari yoroshye.