in

Ibiciro by’ibikoresho by’abanyeshuri byikubye kabiri

Mu gihe habura iminsi ibiri gusa ngo amashuri atangire tariki 25 Nzeri 2023, ababyeyi bamwe baravuga ko bahenzwe n’ibikoresho by’abanyeshuri kubera ubwinshi bw’ababikeneye, ndetse ngo hari n’aho bajya kubigura bagasanga bimwe byashize.

Ababyeyi bamwe baravuga ko ibikoresho byahenze ugereranyije n’igihembwe gishize.

Mukamana Florance ni umwe mu babyeyi uvuga ko hari ibikoresho bimwe byagiye bihenda birimo amakaye, impapuro, ibitabo, ibikapu byo gutwaramo ibikoresho ndetse n’ibindi bikenerwa cyane, birimo ibikoresho by’isuku umunyeshuri akanera hamwe n’ibiryamirwa.

Ati “Ubu ikayi imwe yitwa ko ifite impapuro zikomeye yanditseho Simba na Nkunda Amahoro iragura 700Frw, andi makaye afite impapuro zoroshye imwe ni amafaranga 600Frw, indobo naguze 1200Frw mu gihembwe gishize ubu nayiguze 1500Frw, amashuka mato yo banciye 4000Frw kandi ayo yakoreshaga nari nayaguze 3400Frw.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Inkuru nziza ku bakunzi ba Rayon Sports bibazaga aho bazarebera umukino w’ikipe yabo yesurana n’umwarabu Al Hilal Benghazi

Yakiriye agakiza! Lynda Priya yabatijwe mu mazi magari – videwo