in

Ibaruwa Gasumuni yandikiye umuryango wa Jay Polly.

Mu butumwa yoherereje umuryango wa Jay Polly, Umunyarwenya Ntarindwa Diogène uzwi nka Atome cyangwa Gasumuni yihanganishije umuryango wa nyakwigendera [mu butumwa yanyujije kuri mukuru wa Jay Polly, Uwera Jean Maurice] ahamya ko yaharuye inzira yatumye abakora Hip hop boroherwa no kwisanga muri sosiyete, hambere aha yabafataga nk’ibirara.

Mwiriwe Muvandimwe, Jean Maurice.

Ndi Ntarindwa Diogène-Atome (Gasumuni) nkaba ndi umwe mu bahanzi b’ inshuti y’umuvandimwe wawe Jay Polly uherutse gutabaruka.

Nkwandikiye rero ngira ngo mbihanganishe n’umuryango wanyu…cyane ababyeyi n’abana asize muri ibi bihe bikomeye murimo byo kubura umuvandimwe wanyu; umuhanzi ugereranywa na bake mu rungano rwe.

Jay Polly yabaye “Rubimbura” rubimburira abato kuri we mu nzira y’inzitane kandi idaharuye y’injyana yahisemo ya Rap mu Kinyarwanda!

Yahacanye umucyo udasanzwe kuko yari afite impano yihariye…ibyo nta wabijyaho impaka keretse uwigiza nkana…kuko i Nyanza batamuha aho arara …ashatse kwirazayo!

Ntabwo rero Jay Polly yari icyamamare gusa, ababitindaho cyane burya baba banakosa kuko si cyo yaharaniraga ahubwo byari igikundiro cyamutuwe n’abo yatumikiye batamutumye!

Jay Polly rero azahore azirikanwa ahubwo uko bikwiye kandi abikwiye nk’igihangange muri muzika; si ya yindi itinda ku kimero n’ibibero gusa ahubwo ya yindi nyayo iremurura imitima y’abayumva bakayihozaho ubutitsa maze ikanogera amatwi y’ab’ubu n’abazaza izindi njyana zaraheze zitacyibukwa!

Jay Polly mu nganzo y’ab’i Gasabo yagereranwa na bacye mu rungano!Ariko mu b’i mahanga, uwamugereranya na ba Bob Marley tujya twumva cyangwa abandi nka bo, ntiyaba atandukiriye na busa kuko mu nganzo ntiyahabaye gito nubwo yari muto.

Yahisemo bene ya njyana yengetse kandi inasharira, igasharirira n’abayihangara! Nta kindi gihango rero yatatiye ahubwo ni injyana yahangaye!

Ngo “urushize kera ruhinyuza intwari”. Hari ibyamukiranyaga koko kandi twese tugira ibidukiranya ariko si byo nkuru yonyine isigaye i musozi, twoye kwigira abacamanza ahubwo tumare runo rwo kumuherekeza!

Umusizi ati “ntacyo twatanze ngo dukunde turame.” Abato abo yaciriye inzira muri urwo ruhando, nimutere ya ntero maze iminsi mbumvana muti “Kabaka niyubahwe!”

Njye nta kindi napfaga nawe uretse ko yanyitaga nka mukuru we, ati “Umusaza Umusaza” ariko akarenzaho ngo “Ntugasaze”…bikansetsa. Nibuka ko yahitaga ateraho cya gitwenge yari yisangije nari narahimbye ngo ni “Baby Smile”! Abamuzi murabizi.

Nanjye rero nta kindi narenzaho “Nawe Ntagasaze”.

Imana ibarinde, ibahoze kandi ibagirire neza kandi imuhe iruhuko ridashira.

Umuvandimwe, Inshuti,

Ntarindwa Diogène-Atome (Umuhanzi)

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibyo Zari Hassan yabwiye abamushinja ko atwite.

Junior Giti yagize ibanga akayabo yasinyiye.