in

Ibyo Zari Hassan yabwiye abamushinja ko atwite.

Zari Hassan ari gutera urujijo kuri bamwe bakavuga ko atwite inda ya 6. Uyu mugore w’imyaka hafi 40 y’amavuko avuga ko kuba hari abavuga ko atwite byashoboka kandi nta gishya kirimo.

Zari ni umugore w’icyamamare muri Afurika y’Iburasirazuba cyane muri Uganda akomokamo na Tanzania yabayemo igihe kinini ubwo yari umugore wa Diamond Platnumz. Kuri ubu yibera muri Afurika y’Epfo n’umuryango we w’abana 5 barimo batatu yabyaranyen na nyakwigendera Ivan Semwaga n’abandi babiri yabyaranye na Diamond.

Nyuma y’ibyumweru byinshi benshi bibaza niba yongeye gutwita, Zari Hassan yasize abafana be mu gihirahiro ku wa Gatandatu Tariki 4 Nzeri aho hari umufana wamubajije niba koko niba atwite cyangwa yaba afite umukunzi mushya. Zari Hassan mu gusubiza yakoresheje amagambo macye ati: “Byose birashoboka”. Iki gisubizi ni urujijo, kuko birashoboka ko yaba atwite cyangwa bikaba bikiri ibihuha atari byo nk’uko bivugwa.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Byiringiro Lague azajya yambara casque mu kibuga.

Ibaruwa Gasumuni yandikiye umuryango wa Jay Polly.