in

Dore ibintu 5 ukwiye kwirinda mbere ndetse na nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina

Burya ushobora kuryoherwa n’imibonano ku kigero waba urimo cyose cyane cyane iyo umaze gukura kuko uba uzi icyo ushaka, uzi ibikuryohera ndetse na soni ukigira zo kugaragaza amarangamutima yawe. Gusa kugirango ibi ubigereho ugomba kwirinda aya makosa tugiye kukubwira.

1. Hari abavuga ko umuntu agomba kwihutira kujya kwihagarika mu gihe arangije gukora imibonano mpuzabitsina kuko bifasha kwirinda kwandura indwara zifata urwungano rw’inkari. Gusa impuguke mu by’ubuzima bw’imyororokere muri College of Medicine ya Houston avuga ko nta tandukaniro ibi bitanganga bityo ko ugomba gutuza ukaruhuka. Kereka koko mu gihe wumva ukeneye kwihagarika.

2. Irinde kunywa ngo usinde

Ntawe uhakana ko kunywa akayoga gake bishobora gutuma wiyumvamo neza igikorwa cyo gutera akabariro gusa kunywa ugasinda na byo bigira ingaruka mbi kuri iki gikorwa dore ko ubushakashatsi bwakorewe muri Kaminuza ya Missouri bwerekanye ko 11% mu bakundi b’agatama cyane bafite ibibazo byo kurangiza mu gihe cy’akabariro.

3. Irinde kuryama ugaramye

Ibi bireba cyane abagore kuko kuryama ugaramye nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina bifasha cyane intanga ngabo kwerekeza mu myanya mwibarukiro y’umugore zihuse bityo bikanafasha gusama byihuse. Mu gihe rero waba utifuza gusama ugomba kwirinda kuryama muri ubu buryo.

4. Saba umukunzi wawe kwisukura mbere yo gukora imibonano

Ibi na none birareba cyane cyane abagabo badasiramuye. Mu gitsina cy’umugabo udasiramuye usanga akenshi harimo udukoko dushoshobora gutera indwara mu gihe twinjiye mu gitsina cy’umugore. Biryo niba uri umugore ukaba ugiye kubonana n’umugabo udasiramuye musabe ko abanza akoga neza igitsina cye yoza mu gishishwa gitwikiriye umutwe w’igitsina cye.

5. Irinde kugwa ivutu

Mu gihe witegura gutera akabariro cyane cyane ku mugoroba irinde kurya ibiryo byinshi ngo ugwe ivutu. Aha ibiribwa bigomba kwirindwa ni imboga, ndetse n’ibinyampeke nibura ukirinda ku birya mu masaha 2 mbere yo gutera akabariro. Nyamara ngo kurya Chocolate bishobora gutuma ugira ubushake buhagije. Bimwe mu biribwa byagufasha kongera ubushake bwo gutera akabariro

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Burya ni keza! Amafoto agaragaza uburanga bwa Ariel Wayz akomeje kunyeganyeza Instagram

Rutahizamu wanyuze muri Apr Fc ari mu rukundo n’umudiyasipora nyuma yo guterwa gapapu na Major wo muri Symphony (AMAFOTO)