in

Dore bimwe mu bimenyetso 5 simusiga bishobora kukwereka ko umukunzi wawe atakikwiyumvamo

Bibaho ko ubana n’umuntu mwemeranya ko mukundana ndetse na we ubibona koko, ariko hari ubwo akubwira ko agukunda by’amagambo gusa, wagenzura ibikorwa bye ugasanga bifite ikindi bisobanuye.

1. Nta bidasanzwe akora mu rukundo rwanyu

Urukundo rurangwa n’ibintu bidasanzwe, ari na byo bituma ruryoha. Kimwe mu bizakwereka ko umuntu mukundana atangiye kureba ahandi ni uko uzasanga ibintu birimo gutanga impano n’utundi tuntu yari asanzwe akora abihagarika nta mpamvu ifatika, nk’ikibazo yagize mu kazi cyangwa ibihe bitoroshye runaka, ukabona aretse ibintu byose mu buryo udashobora gusobanura.

2. Yigira ntibindeba

Abantu babiri bakundana baba bakwiye gufatanya ibikorwa bitandukanye kugira ngo urukundo rwabo rurusheho kugenda neza. Iyo uwo muri kumwe ubona nta kintu yitayeho, ari wa muntu uhamagara gusa we ntabikore, umuntu utagufasha mu bibazo runaka ufite n’ibindi nk’ibyo, ujye utangira kugira amakenga umuganirize umenye impamvu, kuko ni ikimenyetso kitari cyiza cy’umubano wanyu.

3. Ntabwo akwereka amarangamutima y’urukundo

Urukundo si ikintu wafata cyangwa ngo urebe ahubwo rugaragarira mu marangamutima yanyu mwembi. Nubona umukunzi wawe nta marangamutima adasanzwe akwereka, ukabona ntaho utandukaniye n’abandi bantu basanzwe kuri we, ujye umenya ko ibyo akubwira by’uko agukunda bikeneye gusuzumanwa ubushishozi.

4. Arajarajara

Umuntu ugukunda bya nyabyo, ubona ari wowe gusa ahanze amaso ndetse ibyo akora ubona ari wowe byibandaho. Niba umukunzi wawe akwereka urukundo rudasanzwe uyu munsi, ejo ukabona ntarwo cyangwa ararwerekeza ahandi, ugomba gutangira kugira amakenga.

5. Ahora yisegura ku makosa ye

Umuntu muri kumwe mu rukundo ukabona buri gihe mwagiranye gahunda ntiyayubahirije, ahubwo afite impamvu zidashira zabimuteye. Ujye ugira amakenga kuko hari ubwo aba adashaka kubikora kuko atagukunda, ugomba kugenzura niba impamvu zibimutera zumvikana cyangwa ari uburyo bwo kukwibuza gahoro gahoro.

Ibindi harimo ibi bikirikira aba ashaka ko umukorera byinshi we ntacyo akora, urukundo rwanyu ntabwo arugira ikintu cy’ibanze mu buzima bwe, arikunda cyane ikindi kandi aba afite abandi bagabo/abagore bakururana cyane

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

B_Threy mu mitoma myinshi yifurije umukunzi we isabukuru nziza y’amavuko

Mu mafoto; Dore ya modoka y’umunyamakuru Mucyo Antha yatitije imbuga nkoranyambaga